Umunyamakuru Rugemana Amena uzwi nka Babu mu biganiro by’imyidagaduro, yemeje ko yasezeye mu kiganiro yakoraga ku Isibo TV, ndetse no kuri iki gitangazamakuru yari amazeho imyaka ine.
Amakuru y’isezera rya Babu mu kiganiro ‘The Choice Live’, yari amaze iminsi avugwa, ariko nyiri ubwite ntacyo arabitangazaho, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2026 ubwo yabyemezaga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Babu yemeje ko yasezeye muri iki kiganiro cy’imyidagaduro yari amazemo imyaka ine.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka ine y’umusaruro nkora mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV, ngisohotsemo mfite amashimwe yuzuye umutima.”
Yakomeje agira ati “Ku baturebaga ndetse n’itsinda ryose twakoranaga, ndabashimiye. Kuri Phil Peter [umunyamakuru bakoranaga mu kiganiro], kuba warangiriye icyizere byangize uwo ndiwe; kandi nzakomeza kubizirikana.”
Yavuze kandi imyaka ine amaze akorera iki gitangazamakuru cya Isibo TV, yakoze ibyo yari ashoboye. Ati “Natanze ibyo hari nshoboye. Imyaka 4 yari ishize ndi umukozi wa ISIBO TV The choice live Mwambereye umuryango kandi ni ko bizaguma.”
Uyu munyamakuru Babu nubwo atahise atangaza ibindi yerecyejemo, yasoje muri ubu butumwa bwe avuga ko yinjiye indi ntambwe nshya.
Babu yakoranaga ikiganiro na mugenzi we Phil Peter uri mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse na mugenzi wabo ukizamuka, uzwi nka Musoni
Uyu munyamakuru wasezeye mu kiganiro The Choice Live, yari yakinjiyemo mu mwaka wa 2022 ubwo yasimburaga DC Clement washinze YouTube Channel ye.
Amakuru avuga ko Babu yaba agiye gukomereza ibikorwa bye, muri Kompanyi yashinze yitwa Rua, irimo igitangazamakuru cyitwa Rua News, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

