Ubuhinzi bw’umwimerere inzira yo kwirinda indwara no kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima.

Agriculture NEWS

Mu Rwanda Ubuhinzi bw’umwimerere burimo gutera imbere aho bufasha abantu kurya ibiribwa bifite umwimerere, bigafasha kwirinda indwara cyane cyane izitandura nka Diabete, hypertension n izindi ariko bukafasha kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.  

Ubu buhinzi bukomeje kugaragara nk’inzira ikomeye ifasha kongera umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abahinzi n’abaguzi. Mu Rwanda, aho ubuhinzi ari inkingi ikomeye y iterambere y’ubukungu, ubu buryo burimo kwitabwaho cyane cyane kubera ubushobozi bufite bwo gutanga umusaruro wujuje ubuziranenge kandi urambye, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ingaruka mbi z’inyongeramusaruro zangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ubutaka kandi zikagira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.

Inzobere muri uru rwego zemeza ko ubu buhinzi butandukanye n’ubuhinzi gakondo, nk’uko abenshi babikeka, ahubwo bukaba bushingiye ku bumenyi gakondo abahinzi bafite,  siyansi, ikoranabuhanga,no guhanga udushya.

Guhuza ubuhinzi bw’umwimere  n’ubworozi ni ishingiro ry’umusaruro urambye

Ku murima w’icyitegererezo La ferme du lac uherereye mu Karere ka Ngoma, Albert Nkundabagenzi umuyobozi wayo, asobanura ko guhuza ubuhinzi bw’umwimerere n’ubworozi ari ryo pfundo ry’ubuhinzi buzira umuze, Uyu murima uhingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, amasaka, ibishyimbo, imyumbati, ibijumba, ibirayi, ibitoki by’amoko atandukanye, imboga n’imbuto, hakiyongeraho ibihingwa byifashishwa kwirukana udukoko twangiza imyaka byose bigakorwa mu buryo bw’umwimere.

Bimwe mu bihingwa by’umwimerere.

Ku ruhande rw’ubworozi, hororwa inka, ingurube, inkoko, amafi, imbata ,inzuki n’inkwavu. Ibi byose biba bifitanye isano mu buryo butuma nta kintu na kimwe gipfa ubusa aho imyanda ya bimwe iba ifumbire cyangwa ibiryo bikoreshwa n’ibindi. Ibisigazwa by’imyaka bigaburirwa amatungo, nayo agatanga ifumbire ikoreshwa mu mirima, amazi ava mu byuzi by’amafi akoreshwa mu kuhira imyaka, kuko aba arimo intungagihingwa zifasha igihingwa gukura neza.

Albert ati: “Iyo tuvuga ubuhinzi bw’umwimerere, ntidushobora guhugira ku gihingwa kimwe cyangwa ubworozi bumwe. Ibihingwa bifasha bigenzi byabyo, amatungo akagira uruhare mu kongera uburumbuke bw’ ubutaka, byose bigakorwa nk’uruziga ruzenguruka.”

Ubutaka bufite buzima n’ intangiriro y’ubuhinzi bubungabunga ibidukukije

Abakora ubuhinzi bw’umwimerere bashimangira ko byose bitangirira ku butaka, ubutaka bwashyizwemo n’inyongeramusaruro zikorwa hifashishijwe ibikomoka ku binyabutabire bumara igihe kirekire butagifite ubuzima,kuko izi nyongeramusaruro zangiza inshuti z’abahinzi ziba mu butaka, byongera ubusharire bw’ubutaka, bigabanya ubushobozi bw’ubutaka bwo gufata amazi y’imvura kandi bikazamura ikiguzi gishorwa muri ubu buhinzi , ibi byose bituma ubu butaka butihanganira imihindagurike y ikirere ari nayo mpamvu ituma abahinzi bamwe bahitamo gukora ubuhinzi bw’umwimerere ni ubwo bisaba kwihangana bagategereza ko ubutaka bwongera gusubirana umwimerere wabwo kugira ngo bwongere gutanga umusaruro wujuje ubuziranenge ndetse mu buryo burambye.

Albert Nkundabagenzi Umuyobozi wa la Ferme du Lac.

Albert avuga ko igihe batangiriye gukora ubuhinzi bw’umwimerere, ubutaka bwaho bari gukorera bwari bwarangiritse ku buryo bwari bumeze nk’ubw’ubutayu. Icyakozwe mbere na mbere ni ugusubiza ubutaka ubuzima, kubutunganya neza, gushyiramo ifumbire y’imborera yaboze neza, gutera ibiti, no guha umwanya ibinyabuzima kugira ngo byongere bigaruke muri uwo murima kuko n’ingenzi cyane mu gutuma ubutaka bwiyubaka n’umusaruro ukiyongera.

Ati: “Imiti n’ifumbire byangiza urusobe rw’ibinyabuzima n’ubutaka ishobora gutanga umusaruro mwinshi mu gihe gito, ariko igatuma ubutaka bwangirika. Bityo umuti urambye wo kongera kuzahura ubutaka bugasubirana ireme bwahoranye ni uguhitamo ubuhinzi bw’umwimerere, bityo umusaruro ukiyongera mu bwiza no mu bwinshi kandi mu buryo burambye.”

Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije

Ubuhinzi bw’umwimerere bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Hifashishwa uburyo butandukanye burimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kurwanya isuri hacukurwa imiringoti cyangwa amaterasi y’indinganire aho bikenewe, gutwikira ubutaka hifashishijwe ibisigazwa by’ibihingwa nk isaso cyane cyane ibyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe kuko bikurura azote yo mu kirere n’ibindi bisigazwa by’ibihingwa bibora vuba, guhinduranya ibihingwa mu murima. Ibi bifasha kugabanya isuri, byongerera ubutaka ubushobozi bwo kubika amazi, no gutuma ubutaka bugumana ubuhehere mu gihe cy’izuba. Nanone, guhinga ibihingwa bitandukanye (Intercropping) no kubihinduranya (crop rotation) bifasha kugabanya indwara n’udukoko twangiza imyaka hadakoreshejwe imiti yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Urugero rutangwa ni uguhinga karoti cyangwa amashu bivanze n’ibitunguru, aho impumuro y’ibitunguru yirukana udukoko twangiza karoti cg amashu. Ibi ni bimwe mu byemeza ko ubuhinzi bw’umwimerere bukoresha uburyo bwa kamere aho kurwanya ibyonnyi n’indwara hifashishijwe imiti ishobora kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Abakozi ba ROAM bari bajyanye n’abanyamakuru Kubasobanurira akamaro k’ubuhinzi bw’Umwimerere.

Uruhare rwa ROAM mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere

Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM) umuryango Nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, ugira uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere biciye mu guha ubumenyi butandukanye ababukora biciye mu mahugurwa , gukora ubuvugizi, guhuza abahinzi n’abaguzi no gukangurira abantu kurya ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere. Dieudonné Sindikubwabo, umuyobozi wa porogaramu muri ROAM, asobanura ko intego yabo ari ugutanga ubumenyi bufatika ku buhinzi bw’umwimerere, kubafasha abahinzi kugabanya ikiguzi cy’inyongeramusaruro no kubahuza n’amasoko. Gushishikariza ba rwiyemezamirimo gushora amafaranga mu buhinzi bw’umwimerere, bacuruza uwo musaruro ku masoko yo mu Rwanda ni ayo  mukarere k ibiyaga bigari.

ROAM ikorana n’abahinzi barenga 30,000 mu gihugu hose, bakora ubuhinzi butandukanye haririmo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ikawa, icyayi, ibinyamisogwe, ibinyabijumba, ibafasha mu kubaka ubumenyi binyuze mu mahugurwa, ingendo-shuri, inabafasha kandi kubahuza n’amasoko.

Aha barimo batunganya Ifumbire y’umwimerere.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye Urugendo shuri rwateguwe na ROAM.
Bamporiki jean Claude umunyamakuru wa Rwandanews24.
Dieudonne umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ROAM.
Serge Libaho umukozi ushinzwe Iyamamaza buhinzi muri ROAM.
Abitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso.

Umwanditsi: Bamporiki Jean Claude

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *