Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko tariki ya 7 Mata izajya yifatanya n’umuryango mpuzamahanga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo guha icyubahiro abayizize, gushyigikira abarokotse, guharanira ukuri no kurwanya ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.
Iyi ntambwe itewe mu gihe Amerika yakoresheje ku nshuro ya mbere inyito ya nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’ yemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 26 Mutarama 2018.
Ni nyuma kandi y’aho umujyi wa Kentwood muri Michigan utangaje ko buri tariki ya 7 Mata uzajya wifatanya n’Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri wa Leta ya Michigan, Gretchen Whitmer, yatangaje ko yamenye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe, kandi ko yasigiye abarokotse ibikomere n’ihungabana.
Whitmer yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside, gushyigikira abarokotse no kwifatanya mu kuyikumira hamwe n’ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano mpuzamahanga, kandi ko kwibuka bifasha mu kurwanya ibikorwa byo guhakana no gupfobya aya mateka.
Yatangaje ko Leta ya Michigan yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igashyigikira inyigisho z’amateka kandi ikarwanya urwango rushingiye ku moko, ivanguraruhu, urwango rugirirwa abanyamahanga n’urundi rwose aho ruva rukagera.
Uyu muyobozi yagize ati “Ku bw’ibyo, njyewe, Gretchen Whitmer, Guverineri wa Michigan, ntangaje tariki ya 7 Mata 2026 nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yalorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 muri Michigan.”
Umuryango IBUKA USA uharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Amerika n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Michigan, yashimye icyemezo cyafashwe na Guverineri Whitmer.
Perezida wa IBUKA USA, Marcel Mutsindashyaka, yagize ati “Iki cyemezo ni ugushyigikira ukuri. Iyo Jenoside yakorewe Abatutsi ihawe inyito ya nyayo, biha icyubahiro abahigwaga, binakashimangira ukuri abarokotse bamaranye imyaka myinshi.”
Caleb J. Uwagaba, Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Michigan, yatangaje ko icyemezo Guverineri Whitmer yafashe gisobanuye byinshi muri Michigan no muri Amerika muri rusange.
Ati “Giha icyubahiro abambuwe ubuzima, kigashimangira ukuri kw’amateka yacu, kandi kigashyigikira abarokotse bakomeje gukira ibikomere. Icyemezo cya Leta ya Michigan gikomeza umuhate wacu wo kwamamaza ubumwe, ubwiyunge no kuvugira ikiremwamuntu, kandi gituma amasomo yo mu 1994 ayobora abo mu gihe kizaza.”
Leta ya Michigan yiyunze ku zindi Leta zo muri Amerika zatangiye gukoresha inyito ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwifatanya n’umuryango mpuzamahanga kwibuka aya mateka, zirimo Ohio, Utah na Texas.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

