Mu Mahanga: Ukraine yarashe ububiko bwa peteroli bw’u Burusiya.

NEWS Politics

Igisirikare cya Ukraine cyigambye igitero cyangije icyambu cya Ust-Luga, kiri mu bya mbere bikoreshwa n’u Burusiya bwohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga

Mu ijoro rishyira kuwa 7 Mata 2026 ni bwo Ukraine yagabye iki gitero, ndetse imaze igihe igaba ibyibasira inganda n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya mu rwego rwo gukoma mu nkokora ubukungu bwabwo.

Icyambu cya Ust-Luga giherereye mu Burusiya kiri mu binini byinjiriza u Burusiya amafaranga menshi ava mu bikomoka kuri peteroli bwohereza hanze, kikaba kimaze kuraswaho inshuro eshanu zitandukanye hagati ya tariki 22-31 Werurwe 2026.

Guverineri w’iyi ntara, Aleksandr Drozdenko avuga ko bamaze kurasa drone 22 za Ukraine zigenda muri aka gace.

Kuwa 6 Mata 2026, Ukraine yagabye ibitero bya drone ku bubiko bwa peteroli buherereye i Novorossiysk, mu Majyepfo y’u Burusiya. Ibigega 6 muri 7 byarangiritse, hamwe n’icyumba cy’ubugenzuzi bw’imiyoboro itwara peteroli.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero azabihagarika u Burusiya nibwisubiraho.

Ati “ Twiteguye guhagarika ibitero, igihe u Burusiya na bwo butazongera kugaba ibitero byibasira inganda z’ingufu zacu.”

Reuters yanditse ko kuva tariki 25 Werurwe ubwato bw’u Burusiya butwara peteroli bwagabanyutse ku kigero cya 40% nyuma y’ibitero bya drone za Ukraine.

Gariyamoshi zitwara abagenzi zahindutse ibipimo muri Ukraine

Gariyamoshi zitwara abantu ziri mu byibasiwe cyane muri Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Kyiv Independent ivuga ko kuva muri Mutarama ibitero byibasira gariyamoshi muri Ukraine bikozwe n’u Burusiya byavuye ku 134 bigera kuri 166 muri Gashyantare, muri Werurwe biba 206.

Ukrzaliznytsia ushinzwe ihuzanzira rya gariyamoshi muri Ukraine, yavuze ko kuva muri Mutarama 2026, u Burusiya bumaze kugaba ibitero 472 byibasira inzira za gariyamoshi, 40 zitwara abantu, 145 zitwara imizigo kandi byangije ahantu 1.128.

Gariyamoshi muri Ukraine zitwara hagati y’abantu 80.000 – 90.000, bitewe n’uko ari ikinyabiziga kigenda, biragorana kugicungira umutekano no kwirinda ibitero yagabwaho.

Kuwa 27 Mutarama 2026 igisirikare cy’u Burusiya cyagabye igitero kuri gariyamoshi i Kharkiv yari itwaye abagenzi 291, batandatu bapfiramo.

Kuwa 4 Werurwe u Burusiya bwagabye igitero kuri gariyamoshi i Mykolaiv yari itwaye abagenzi muri Ukraine, gusa abakozi bayo baza gutahura drone mbere yo kubarasaho barahungishwa, umukozi umwe ni we wakomeretse.

Intara ya Krasnodar mu Burusiya yagabwemo ibitero

Guverineri w’iyi ntara, Veniamin Kondratyev yavuze ko kuva ku Cyumweru no kuwa Mbere, tariki 6 Mata 2026, ubwirinzi bw’ikirere bwatanze intabaza ko batewe.

Mu Mujyi wa Novorossiysk habarurwa abana babiri n’umuntu umwe bakomerekeye mu nzu, mu gihe abandi batatu bakomerekejwe n’igitero cyagabwe ku nzu ituwemo n’imiryango myinshi.

Novorossiysk ituwe n’abantu 250.000, Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya ivuga ko imaze kurasa drone 148 mu bice bitandukanye kuva ku Cyumweru.

Leta y’u Burusiya yemeje ko intambara ya Iran yakomye mu nkokora ubuhuza bw’ibiganiro na Ukraine bwateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

What do you feel about this post?

100%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *