Perezida Kagame yahinduye ba Minisitiri b’Ibikorwa remezo ndetse nuw’Ubucuruzi n’inganda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasimbuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Ni impinduka Perezida Kagame yakoze mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, zasize Minisiteri y’Ibikorwaremezo ihawe umwihariko wo kugira abanyamabanga ba leta babiri. Hari hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bibaza impamvu hari imwe […]

Continue Reading

Amerika yategetse u Bubiligi kutemerera Abanye-Congo kubwinjiramo.

Leta Zuzunze Ubumwe za Amerika zasabye u Bubiligi kubuza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubwinjiramo, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Iby’iki cyemezo cya Amerika byatangajwe n’ikinyamakuru De Morgen ku wa 9 Kamena 2026. Cyavuze ko Amerika ibinyujije muri Ambasaderi wayo mu Bubiligi, Bill White yasabye iki gihugu cy’i Burayi gukumira Abanye-Congo bashaka […]

Continue Reading

Ibiciro ku isoko byazamutseho 12,9% muri Gicurasi.

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi mu Rwanda byakomeje kuzamuka muri Gicurasi 2026, aho byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025, bigaragaza ko ubuzima bukomeje guhenda ku baturage, cyane cyane ku bicuruzwa na serivisi bikenerwa buri munsi. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi ryagabanutseho gato ugereranyije na Mata […]

Continue Reading

Amerika yarashe muri Iran mu guhorera indege yahanuwe.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero muri Iran mu rwego rwo guhorera indege yabo yo mu bwoko bwa kajugujugu zizwi nka ‘Apache Helicopter’ ivuga ko yahanuwe na Iran. Mu butumwa bwo kuri X, Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) zanditse ko kuva saa yine z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya […]

Continue Reading

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Tchad wakinaga mu cyiciro cya kabiri muri afurika y’Epfo.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Charles Tchouplaou wakiniraga Ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo. Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wavukiye muri Cameroun ndetse ufite uburebure bwa metero 1,99, yageze muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2025. Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport […]

Continue Reading

Espagne: Ibihumbi by’abakirisitu bakiriye Papa Léon XIV i Barcelone

Papa Léon XIV yageze ku Kibuga cy’Indege cya Barcelone-El Prat saa 12:45 z’amanywa ku isaha yaho, nyuma y’uruzinduko yari amaze kugirira i Madrid. Akigera i Barcelone, yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari buzuye mu mihanda ikikije katedarali y’umujyi, bamugaragariza ibyishimo byinshi. Mu isengesho rya saa sita z’amanywa, Papa Léon XIV yabwiye abakirisitu mu ndimi ebyiri, ari zo […]

Continue Reading

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Tshisekedi banahatanye mu matora yamugiriye inama yo kutiyamamaza.

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu agomba kurekera kuyobora iki Gihugu ubwo manda yemerewe ziza zirangiye, akajya kuba Umusenateri uhoraho. Moïse Katumbi yabitangaje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje umugambi wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu […]

Continue Reading

Urukiko rwategetse ko Yampano afungwa iminsi 30 Y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uworizagwira Florient alias Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere. Urukiko rwasomeye mu ruhame umwanzuro w’urubanza, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Yampano. Ku itariki 9 Kamena 2026 nibwo Urukiko rwasuzumye impamvu zikomeye zishingiye ku bimenyetso bishobora gushingirwaho mu guhabwa iminsi 30 y’agateganyo.  Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho n’icyaha cy’ifungirana ry’umuntu […]

Continue Reading

Umusifuzi wa mbere muri Afurika ntazasifura Igikombe cy’Isi nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika.

Omar Artan wari ugiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Artan yatowe nk’Umusifuzi w’umwaka wa 2025 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Yari ku rutonde rw’abasifuzi barindwi bo muri Afurika bazasifura Igikombe cy’Isi kizatangira ku […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mwiherero ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu zatangije umwiherero ugamije kwiga ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda. Uyu mwiherero w’iminsi itatu, watangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, uri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare […]

Continue Reading