Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva muri Nyakanga 2024, yeguye nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’abarimo abahoze bamushyigikiye.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2026, Sir Starmer yamenyesheje Abongereza ko yanafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’Abakozi (Labour).
Sir Starmer yasobanuye ko icyemezo cyo kwegura ku myanya yombi kigamije gushyira imbere igihugu cye akunda, agaragaza ko mu gihe yari mu nshingano, yahinduye byinshi mu ishyaka no mu gihugu.
Ku rwego rw’igihugu, Sir Starmer yavuze ko yagaruye icyizere ku bukungu, ku gisirikare no ku mutekano w’imbere mu gihugu.
Sir Starmer yatangaje ko yiteguye gutanga ububasha mu buryo bwiza, kandi ko azaha umusimbura we ubufasha bwose azaba akeneye.
Yashimye umugore we, Victoria Starmer, wamubaye hafi mu bihe byiza n’ibibi ubwo yari Minisitiri w’Intebe, asobanura ko ikigiye gukurikiraho ari ukwita ku muryango we.
Dosiye ya Peter Mandelson wabaye Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye Sir Starmer atakaza benshi mu bari bamushyigikiye, by’umwihariko abo mu ishyaka ry’Abakozi.
Sir Starmer yatangiye gusabwa kwegura ubwo byemenyekanaga ko yashyize Mandelson kuri uyu mwanya, kandi abizi ko uyu mudipolomate yari afitanye umubano wihariye na Jeffrey Epstein wafungiwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi.
Inteko yatumije Starmer kugira ngo asobanure iby’icyemezo yafashe, asobanura ko Mandelson yari yaramubeshye ko umubano we na Epstein utari ukomeye cyane, ariko abadepite ntibanyuzwe.
Icyizere Sir Starmer yari agifitiwe cyakomeje kurindimuka ubwo ishyaka ry’Abakozi ryatsindwaga amatora yo mu nzego z’ibanze yabaye mu ntangiriro za Gicurasi 2026.
Umusaruro mubi w’aya matora ugaragaza uburyo Abongereza barakajwe n’uko ibibazo byugarije igihugu birimo izamuka ry’ibiciro n’icy’abimukira badafite ibyangombwa bakomeza kuba benshi bidakemuka.
Abaminisitiri bari bamushyigikiye bamaze iminsi begura umusubirizo mu rwego rwo kumwinubira, bamwibutsa ko ku neza y’igihugu, akwiye kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ushoboye kuyobora neza akamusimbura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Yvette Cooper; Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Shabana Mahmood; Minisitiri ushinzwe umutekano w’ibikorwaremezo bitanga ingufu, Ed Miliband n’abadepite benshi bari bamumenyesheje ko nta yandi mahitamo afite, keretse kwegura.
Mbere y’uko Sir Stamer atangaza ubwegure, yabanje guhamagara Umwami w’u Bwongereza, Charles III, arabimumenyesha. Biteganyijwe ko ari we azabushyikiriza ku mugaragaro.
Andy Burnham ni we uzasimbura Sir Starmer nyuma yo kugirirwa icyizere n’ishyaka ry’Abakozi. Yabaye Minisitiri w’Umuco, Minisitiri w’Ubuzima, Meya wa Manchester n’umudepite.
Sir Starmer yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe mushya azajyaho mbere y’uko Inteko iterana muri Nzeri 2026, bityo ko azaguma mu nshingano kugeza asimbuwe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

