Minisitiri Uwihanganye yaburiye abazamuye ibiciro by’ubukode bw’inzu bitwaje intambara ya Iran.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa. Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri […]

Continue Reading

Iran yishe imanitse umunyagihugu washinjwaga gukorana na Israel na Amerika.

Iran yishe Amirali Mirjafari kubera gukekwaho umugambi wo gutwika umusigiti wa Tehran no gukorana na Israel na Amerika, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana iyicwa ryiyongera. Kuri uyu wa Kabiri, Iran yishe umuntu wahamwe n’icyaha cyo gufasha gutwika umusigiti munini muri Tehran ndetse no gukorana na Israel na Amerika mu myigaragambyo yabanjirije intambara, […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira aho byiyongereyeho 5%

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igisirikare cyabo cyarashe ubwato bwariho ibendera rya Iran. Igiciro cya peteroli idatunganyije cyazamutseho 5% kigera kuri 95,29$ ku kagunguru kamwe. Byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize byari byagabanyutse nyuma y’uko Iran yari yagaragaje ko ikomoreye […]

Continue Reading

Bugesera: Umugabo yatemye umugore we n’umwana w’ukwezi kumwe.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, wishe umugore we w’imyaka 22 n’umwana wabo w’uruhinja rw’ukwezi kumwe n’iminsi ibiri, abatemesheje umuhoro. Ibi byabaye ku wa 20 Mata 2026 mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo mu […]

Continue Reading

Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxyk gufungwa imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, ibyaha bumukurikiranyeho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Iburanisha ry’urubanza mu mizi ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko ku wa 15 Mata rwasubitswe ku busabe bw’uruhande rwunganira uregwa […]

Continue Reading

Marina yamaganye Bad Rama wamwise umukobwa we.

Umuhanzi Marina yihanije Bad Rama amwibutsa ko ntaho bagihuriye ku buryo yavanga izina rye mu murongo mubi yahisemo w’ibikorwa byo guharabika u Rwanda anibasira abayobozi barwo. Bad Rama yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ifoto ya Marina ahamya ko ari umukobwa we nubwo batagikorana. Ati “Ni umukobwa wanjye, ntacyabihindura […] icyo nshaka kubabwira ni uko ari […]

Continue Reading

CALL FOR EXPRESSION OF INTEREST ROSTER: SEXUAL AND REPRODUCTIVE HEALTH AND RIGHTS (SRHR), CSE and INCLUSIVE EDUCATION SENIOR TRAINERS.

Deadline: May 30, 2026Location: RwandaDuration: 2 Years ABOUT SPLBR SMART PARTH LEARNING BRIDGE-RWANDA (SPLBR) LTD is the private and deliverables driven company legally registered in Rwanda and headquartered in Rwanda with the focus on educational support activities including but not limited to teacher Continuous professional development (CPD), training content, Inclusive and play based Teaching and Learning Materials and […]

Continue Reading

USA: Umugabo yikoze munda yica abana be barindwi nundi umwe bose barapfa.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko witwa Shamar Elkins yishe arashe abana umunani, barindwi muri bo bakaba bari abe. Aba bana biciwe mu Mujyi wa Shreveport, muri Leta ya Louisiana. Polisi yatangaje ko aya ari amahano akomeye akozwe mu myaka ya vuba muri Amerika, ivuga ko igikorwa nk’iki cyaherukaga kuba mu 2024. […]

Continue Reading

Harimo uwo basambanye inshuro 15,Ibyo wamenya kuri dosiye ya Semuhungu.

Semuhungu Eric umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibikubiye muri dosiye ye bikagaragaza ko harimo umusore baryamanye inshuro 15. Semuhungu akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya. […]

Continue Reading

Trump yongeye gukangisha Iran ibitero bikomeye.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yongeye gukangisha Iran ibitero bikomeye bishobora gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi, mu gihe ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi bikomeje kudindira. Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kohereza intumwa mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, aho hateganyijwe gukomereza ibiganiro na Iran. Icyakora, yagaragaje ko niharamuka hatabayeho […]

Continue Reading