Abimukira bavanywe muri Amerika bakoherezwa muri Congo, bari mu rungabangabo, aho bamwe bavuga ko bifuza gusubira mu bihugu bavukamo aho kuba ahantu batazi, batanizeye ahazaza habo.
Aba bimukira bageze muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’amasezerano yasinywe n’impande zombi, aho Amerika yohereza muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda abimukira bayigezemo binyuranyije n’amategeko, bakanarenga bagakora ibyaha bitandukanye.
Bacumbikiwe muri hotel i Kinshasa nyuma y’urugendo rw’amasaha 27 bakoze baboshye amaboko n’amaguru.
Gabriela w’imyaka 30 akomoka muri Colombia, yabwiye AFP ko atifuzaga kujya muri RDC kuko nta rurimi azi ndetse afite ubwoba kuva yahagera. Ntiyari azi ko yoherejwe muri RDC kuko yabimenye umunsi umwe mbere y’uko indege ihaguruka.
Icyiciro cya mbere cy’aba bimukira, cyakiriwe muri RDC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Kuva bagera muri RDC, iri tsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, rivuga ko ryirirwa mu nyubako iri hafi y’ikibuga cy’indege. Ntabwo bemerewe kuva aho hantu.
Polisi n’imodoka za gisirikare biba biri hafi aho bicunze umutekano hamwe n’indi sosiyete yigenga ishinzwe umutekano.
Bavuze ko bakigera muri RDC bahawe hafi amadolari 100 buri wese, kandi ko batemerewe kugira abantu babasura. Gabriela yavuze ko bamwe muri bagenzi be, bagejejwe muri RDC barwaye.
Ati “Dufite umuriro, turaruka ndetse dufite n’ibibazo by’igifu. Batubwiye ko ibyo ari ibisanzwe tuzamenyera.”
Bamwe muri aba bimukira ngo bahawe imiti, gusa Gabriella yavuze ko nta muganga wigeze ajya kubasuzuma.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

