Muri Uganda hatangiye gushyirwaho utwuma dukurikirana uko indirimbo z’abahanzi zicurangwa, kugira ngo bibafashe guhembwa amafaranga akwiye, ku bihangano byabo byacuranzwe.
Kuba abahanzi bakora ibihangano ariko ntibinjize uko bicuranzwe, ni ikintu cyahoze kigaragara ko ari kimwe mu bituma badatera imbere cyangwa ugasanga umuhanzi abaye icyamamare ariko yazagera mu zabukuru akabaho mu buzima bumugoye bwiganjemo ubukene.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Mata 2026, Eddy Kenzo uri mu bashinze ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF), akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi, yavuze ko utwo twuma twakorewe muri Uganda, hagamijwe kureba uko twazafasha abahanzi kubona umusaruro w’ibihangano byabo ukwiye.
Yagize ati: “Utu twuma twitwa, twakorewe muri Uganda. Tuzajya twumva indirimbo zicurangwa, tukamenya nyirigihangano, aho cyacurangiwe n’inshuro cyacuranzwe, hanyuma ayo makuru akoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha kubara amafaranga abahanzi bagomba guhabwa.
Eddy Kenzo yakomeje avuga ko utwo twuma twatangiye gushyirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane cyane mu tubari, amahoteli n’ahandi hacurangwa umuziki.
Ati: “Ibi bijyanye n’itegeko rishya rijyanye n’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, risaba ko ahantu hose hacurangwa umuziki, hishyura amafaranga kuri nyiri ndirimbo, ni byiza ko itegeko ritangira kubahirizwa abahanzi bagatungwa n’akazi bakora.”
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangiye gusuzuma no kwemeza umushinga w’iryo tegeko rirengera abahanzi, kuva tariki ya 13 Gicurasi 2025, nyuma waje kuganirwaho urunononsorwa, wemezwa muri Werurwe 2026, ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari amaze kuwushyiraho umukono, uhita utorwa nk’itegeko ntakuka.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

