Umunyarwenya Isacal wo muri Gen-Z Comedy yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we .

Umunyarwenya wamamaye mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, Niyigena Isacal, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dushimumukiza Rosalie Gicanda, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, aho aba bombi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Mu kiganiro […]

Continue Reading

Rutsiro: Umusore yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Umusore witwa Nizeyimana Jean Claude w’imyaka 24, wari utuye mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi yapfuye hakekwa ko yapfuye yimanitse. Mu Mudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro niho uwo musore witwa Nizeyimana Jean Claude bikekwa ko yiyahuye yabarizwaga. Amakuru atangwa n’abaturage […]

Continue Reading

Mu mukino warebwe na Perezida Kagame amavubi yanyagiye Grenada atanga ibyishimo ku banyarwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yanyagiye Grenada 4-0 mu mukino w’amateka wa FIFA Series 2026 wakurikiwe na Perezida Kagame muri Stade Amahoro. ‎Uyu mukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, utangirana imbaraga ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukabona ko iri imbere nk’ikipe iri mu rugo, iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yasubiye inyuma maze […]

Continue Reading

RSSB Tigers yatangiye neza muri BAL itsinda Al ahli yari ifite iki gikombe.

RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yatangiye neza BAL 2026 itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Uyu mukino wabimburiye indi muri iri tsinda, wari witezwe cyane kuko Al Ahly Benghazi yaherukaga muri 2024 itsindirwa ku mukino wa nyuma, mu […]

Continue Reading

Rafael York yasinyiye ikipe yo muri koreya y’Epfo.

Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rafael York, yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Koreya y’Epfo nyuma yo gusinyira ikipe ya FC Anyang avuye muri IK Oddevold. ‎Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 ni bwo iyi kipe ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere […]

Continue Reading

Brig Gen (Rtd) Dr. Kalimba uri  mu Ngabo zabohoye igihugu yatabarutse.

Brig Gen (Rtd) Dr. Norbert Kalimba  wahoze mu ngabo zabohoye igihugu, yitabye Imana ku wa 24 Werurwe 2026,  azize uburwayi.  Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside,  yitabye Imana ku myaka 67, aguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho yari amaze igihe aharwariye. Brig Gen […]

Continue Reading

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi arizeza abanyarwanda impinduka.

Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Stephen Costantine, yatangaje ko hari impinduka zatangiye kugaragara mu ikipe, nubwo ashimangira ko bagifite urugendo rusaba igihe n’imbaraga. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, yavuze ko abakinnyi bari gukora cyane kandi ko hashyizweho uburyo bushya mu myitozo, burimo kwita ku buzima bwabo […]

Continue Reading

BK Arena yanyomoje iby’igitaramo cya Justin bieber cyari kirimo kwamamazwa.

Bk Arena yanyomoje amakuru avuga ku gitaramo cya Justin Bieber I Kigali. Ubuyobozi bwa Bk Arena bwatangaje ko amakuru y’ibihuha amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Justin Bieber azataramira I Kigali ku wa 23 Gicurasi 2026. Ni itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa 26 Werurwe 2026. Bk Arena yanditse iti”Turabamenyesha ko […]

Continue Reading

Senegal igiye gukora umutambagiro yerekana Igikombe cya Africa (AFCON) ikirimo kuburanira.

Mbere y’uko hakinwa umukino w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal na Peru, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryateguye umutambagiro w’Igikombe cya Afurika mu rwego rwo kwerekana ko rutemeranya n’umwanzuro wo kugiha Maroc. Ku wa 17 Werurwe 2026, Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, […]

Continue Reading

Israel yishe undi muyobozi ukomeye mu Gisirika cya Iran.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko binyuze mu gitero cy’indege yishe umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps) zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri. Ni mu gitero IDF yagabye mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2026 cyari kigambiriye kwica abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran nk’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yabishimangiye mu mashusho. […]

Continue Reading

U Bwongereza: Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani hashyizweho Musenyeri w’umugore.

Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani mu Bwongereza, hashyizweho Musenyeri w’umugore uwo akaba ari Sarah Mullally. Mullally yimitswe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki tariki 25 Werurwe 2026, nk’umugore wa mbere ubaye umuyobozi w’ikirenga mu by’umwuka w’Abangilikani ku Isi, mu muhango wabereye muri katedrali ya Canterbury, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’icyo gihugu. Uwo mugore wahoze ari umuforomo […]

Continue Reading