Mbere y’uko hakinwa umukino w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal na Peru, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryateguye umutambagiro w’Igikombe cya Afurika mu rwego rwo kwerekana ko rutemeranya n’umwanzuro wo kugiha Maroc.
Ku wa 17 Werurwe 2026, Akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, kigahabwa Maroc.
Sénégal yahise ishyira ahagaragara itangazo ryamagana uyu mwanzuro, ndetse itangira n’ibikorwa byo kwerekana ko ari yo yari ikwiriye iki gikombe hatitawe ku makosa yabaye ku mukino wa nyuma.
Ubu ikigezweho ni ukwerekana igikombe cya Afurika mu Bufaransa, mbere y’uko ihahurira na Peru mu mukino wa gicuti uteganyijwe ku wa tariki ya 28 Werurwe 2026.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Paris, Perezida wa FSF, Abdoulaye Fall, yavuze ko Sénégal itazemera gusuzugurwa.
Ati “Sénégal ntabwo izapfukama kandi ntabwo izashidikanya ku ndangagaciro zayo. Ubu intambar turimo yarenze mu kibuga.”
Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’uko ku itariki ya 25 Werurwe, CAS yemeje ko yakiriye ubujurire bwatanzwe na FSF, busaba guhindura umwanzuro wa CAF wambuye iki gihugu Igikombe cya Afurika.
Ubujurire “busaba gukuraho umwanzuro wa CAF no gutangaza FSF nk’abegukanye Igikombe cya Afurika.”
CAS yashimangiye ko “ibikurikiyeho bizakomeza kuba ibanga” kugeza habonetse umwanzuro.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

