Perezida Kagame yaganiriye n’Umushoramari Ahmed El Sewedy uyobora Elsewedy Electric

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwa remezo n’inganda, Ahmed El Sewedy, bagirana ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ingufu, […]

Continue Reading

U Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yagura ubutwererane

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ayo kongera umubano mu by’ishoramari, imicungire y’umutungo kamere w’amazi, guhana ubutaka bwifashishwa mu bikorwa by’iterambere n’ayo guteza imbere imijyi n’imiturire. Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na Perezida wa Misiri, […]

Continue Reading

Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gucucura abaturage n’abarimu akoresheje uburiganya

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30, akurikiranyweho kurimanganya ababyeyi yasezeranyije gushakira ishuri na bagenzi be yijeje kugera ku nguzanyo. Uwo Tuyisenge wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, akurikiranyweho kurya amafaranga 100.000 y’ababyeyi 2 […]

Continue Reading

Imiryango 600 ituriye CIMERWA igiye gutangira kwimurwa

Akarere ka Rusizi katangaje ko kagiye kwimura imiryango ituye mu ntera ya metero 500 uvuye ku Ruganda rwa CIMERWA, yose igiye kwimurwa. Imiryango irebwa n’iyi gahunda ni 651 igizwe n’abaturage 2.919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza. Ni imirimo izakorwa mu byiciro. Ku ikubitiro hagiye […]

Continue Reading

Musanze: Umugabo arakekwaho gutema ingurube za sebukwe

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Munezero Janvier ukekwaho gutema ingurube za sebukwe kubera amakimbirane yari amaze iminsi amurangwaho. Byabaye ku wa 22 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Kumazi, Akagari ka Bisoke, ubwo Barasebya, umugabo w’imyaka 78, yabyukaga mu gitondo agasanga ingurube ze ebyiri zatemwe ku maguru y’inyuma. Munezero Janvier […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyafasha Commonwealth guhangana n’ibibazo byugarije isi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kugira ngo ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza (Commonwealth) bishobore guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Isi, bisabwa gukorera hamwe no gukomera ku ndangagaciro zawo. Yabigarutseho mu nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye i New York ku wa 22 Nzeri 2025. Bahuye mu gihe […]

Continue Reading

U Rwanda na Hongrie byinjiye mu bufatanye mu bya Siporo

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya siporo yashyiriweho umukoni i New York, ku wa 22 Nzeri 2025. Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano. Ni intambwe itewe nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe yaherukaga mu ruzinduko muri […]

Continue Reading

Tshisekedi yashimangiye ko Trump azaba akwiye Prix Nobel narangiza intambara mu gihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yavuze ko Donald Trump, narangiza ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bw’igihugu cye, azaba mu ba mbere bazashyigikira ko ahabwa igihembo cy’abaharaniye amahoro kizwi nka ‘Prix Nobel’. Ni ingingo Tshisekedi yagarutseho ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, i New York, aho […]

Continue Reading

Canada: Umunyarwanda wahamijwe kwica umugore we ashobora koherezwa mu Rwanda

Ramadhan Nizigiyimana w’imyaka 33 ashobora koherezwa mu Rwanda n’ubutabera bwa Canada, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we. Muri Mata 2025 nibwo Ramadhan Nizigiyimana yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we amuteye icyuma mu nda, mu gace ka Windsor muri Ontario. Ni ubwicanyi bwakozwe mu 2021. Mu gihe Ramadhan Nizigiyimana yicaga umugore we, yari yarenze […]

Continue Reading

Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yeguye

Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Umwuka mubi wari ukomeje gututumba mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko abadepite barenga 200 bashyize umukono ku nyandiko isaba kweguza bamwe mu bayobozi bayo uretse Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri. Ku […]

Continue Reading

Dembélé yegukanye Ballon d’Or

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 […]

Continue Reading