Batatu bapfiriye mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Imyigaragambyo y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo mu mujyi wa Uvira, yo kwamagana ishyirwaho rya Brig Gen. Gasita Olivier wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfiriyemo abantu batatu. Wazalendo isanzwe ishyigikiwe na Leta ya RDC yatangiye iyi myigaragambyo tariki ya 2 Nzeri 2025. Yafunze umuhanda munini wo muri Uvira, ihagarika ibikorwa byose […]

Continue Reading

Sobanukirwa uko wagura Ibendera ry’u Rwanda

Witegereje mu biro by’inzego za Leta, abikorera cyangwa bamwe mu Banyarwanda bajya mu mahanga usanga bafite Ibendera ry’Igihugu, bamwe bayahawe igihe bagiye mu butumwa boherejwe n’igihugu na ho abandi barayiguriye kugira ngo aho bari hose bamenyekanishe u Rwanda. Ibendera ry’u Rwanda ni kimwe mu birango bikomeye byubahwa, ndetse bishyirwa ku nyubako z’ubutegetsi. Itegeko rigena imiterere, […]

Continue Reading

Rusizi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo 3 barimo umwana w’imyaka 6

Imodoka yo mu bwoko bwa Camion Truck Mercedes Benz, ubwo yari igeze mu Kagali ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo yakoze impanuka igwisha urubavu. Iyo kamyo yari ifite pulake RAC 843B, yavaga Kamembe yerekeza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yikoreye imizigo, itwawe na Nsengiyumva Enock w’imyaka 38, atwaye umugore n’umwana w’umukobwa w’imyaka 6, bageze […]

Continue Reading

Ibiciro by’ibikomoka Kuri peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA,rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, igera 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw. RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw. Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa […]

Continue Reading

Abatwara abagenzi basabwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze

Kuva kuri uyu Gatanu, tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri barimo gusubira ku bigo by’amashuri, gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze n’umutekano. Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho gushishikariza abo bireba […]

Continue Reading

Israel yanze uruzinduko rwa Perezida Macron

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo […]

Continue Reading

Kabila yamaganye ubugizi bwa nabi bwa FDLR

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yamaganye ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kabila yagaragaje ko ntacyo amasezerano y’amahoro RDC n’u Rwanda byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025 ari kugeraho kuko ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe ishyigikiwe […]

Continue Reading

Ebola yongeye kwibasira RDC

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]

Continue Reading

Abahagarariye AFC/M23 na Kabila bitabiriye ibiganiro bya Thabo Mbeki

Abahagarariye Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 bari muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’ibiganiro by’amahoro byateguwe n’umuryango wa Thabo Mbeki. Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse kubwira abanyamakuru ko azohereza itsinda rinini muri Afurika y’Epfo kugira ngo hamwe n’abandi […]

Continue Reading