Darko Nović watoje APR FC yagizwe umutoza wa Al Merrikh SC

Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’Umutoza Mushya wa Al Merrikh SC yo muri Sudani iri mu mwiherero mu Rwanda, mu gihe iri gutegura umwaka utaha w’imikino. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yahaye akazi umutoza mushya. Ni itangazo rigira […]

Continue Reading

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ryabonye abayobozi bashya basimbuye abari bamaze imyaka itandatu bariyobora. Ni amatora yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2025 mu Nama Rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye zo guteza imbere iri shyirahamwe. Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa […]

Continue Reading

Huye: Umugabo yapfuye acukura ubwiherero

Umugabo witwaga Niyibizi Albert, uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 30 y’amavuko yapfiriye mu mwobo w’uburebure bwa metero 12 yacukuraga wari kuzaba ubwiherero. Ni inkuru yasakaye mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2025, bibera aho yacukuraga ubwiherero mu Mudugudu wa Akabuye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ubwo […]

Continue Reading

MINEDUC yatangaje igihe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azatangazwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azajya hanze ku wa 01 Nzeri 2025 saa cyenda z’amanywa. Dore ibikubiye muri iryo tangazo:

Continue Reading

Umunyamakuru Paul Rutikanga yakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye n’umukunzi we Uwera Caroline, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025.   Ni ibirori byabaye nyuma y’aho aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 26 Kanama 2025. Ni mu gihe muri Gicurasi aribwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera. […]

Continue Reading

Impunzi z’Abanye-Congo zagaragaje intimba zatewe n’ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zagaragaje intimba zatewe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bikagera aho zihungira mu Rwanda mu rwego rwo gukiza amagara yazo. Inkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye Abanye-Congo 3.196 bahageze kuva tariki 11 […]

Continue Reading

Leta ya RDC yanze ubutumire bwa Thabo Mbeki mu biganiro by’amahoro

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwanze ubutumire bw’umuryango wa Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, bwo kujya mu biganiro by’amahoro by’Abanye-Congo biteganyijwe mu kwezi gutaha. Uyu muryango wateganyije ko ibiganiro by’abo mu butegetsi bwa RDC n’ababurwanya bizaba mu gihe cy’inama ngarukamwaka y’amahoro n’umutekano izabera muri Afurika y’Epfo kuva […]

Continue Reading

Ibiganiro by’u Rwanda, RDC na Amerika ku bufatanye mu by’ubukungu birarimbanyije

Hashingiwe ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono tariki ya 29 Kamena 2025, abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje ibiganiro by’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu. Mbere y’uko ibiganiro nyirizina bitangira, ibi bihugu byabanje gushyiraho amahame azagenga ubufatanye bwabyo mu rwego rw’ubukungu tariki ya 1 Kanama, hagamijwe ahanini gufasha akarere […]

Continue Reading

Abanyamadini beretswe uko AI yakoreshwa mu ivugabutumwa

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) ryagaragarije abanyamadini n’amatorero uko bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gukomeza kugeza ivugabutumwa kuri bose. Kuri uyu wa 28 Kanama 2025 ni bwo RIC yahuguye abayobozi b’amadini n’amatorero ku kumenya neza akamaro ko gukoresha AI, uko yakoreshwa igatanga umusaruro ndetse no kumenya ibibi byayo kugira ngo babashe kungura abayoboke […]

Continue Reading

Gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi 40 bigeze kuri 90%

Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 40 ku nshuro ya 20, abari gutunganya aho bizabera, bavuga ko imirimo igeze ku kigero cya 90%. Mu gutunganya ahazabera umuhango wo Kwita izina uteganijwe kuwa 5 Nzeri 2025, mu Kinigi munsi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abayituriye barenga 580 babonyemo imirimo, ndetse kuri ubu […]

Continue Reading