U Rwanda rwakiriye abimukira 7 bavuye muri USA

NEWS

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwakira abimukira 7 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), baje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yasinywe muri uyu mwaka wa 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabihamije ko kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025, agira ati: “Itsinda rya mbere ry’abantu barindwi ry’abimukira, bageze mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama hagati.”

Yavuze ko abo bimukira bakiriwe n’Umuryango mpuzamahanga (IOM) wita ku bimukira ndetse bakaba baratangiye gufashwa kwibona muri serivisi.

Makolo yavuze ko muri abo bimukira batatu bifuza gusubira mu bihugu byabo by’amavuko, mu gihe bane bisigaye bashaka gukomereza ubuzima bwabo mu Rwanda bakora ibikorwa bibateza imbere. Icyakora ibihugu bakomokamo ntibyatangajwe.

Yongeyeho ati: “Uretse guhabwa ibikenerwa by’ibanze, abo bimukira bose bahabwa ubufasha kandi bakarindirwa umutekano na Guverinoma y’u Rwanda.”

Guverinoma ya Amerika yasabye ko u Rwanda rwakwemera kwakira abimukura icumbikiye bagiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri ayo masezerano, u Rwanda rwiyemeje ko buri muntu wese uzashyirwa muri gahunda yo kubakira, bazigishwa imyuga ibateza imbere, ubuvuzi, n’ubufasha bwo kubona aho kuba.

Ati: “Hatitawe ku byo bakeneye byihariye, buri wese muri aba azahabwa ubufasha bukwiriye n’inkunga y’uburinzi na Guverinoma y’u Rwanda,” Makolo yongeyeho.

Yavuze ko abo bimukira bashyirwa mu bigo by’ubutabazi mpuzamahanga kandi bagasurwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) hamwe n’ibigo by’ubufasha bw’imibereho y’abaturage mu Rwanda.

Ku busabe bwa Washington, u Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera ku 250 baturutse muri Amerika.

Muri ayo masezerano, u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwemeza buri muntu wese uzashyirwa mu gahunda yo kubakira abimukira, kandi abemejwe bazahabwa amahugurwa y’umwuga, ubuvuzi, n’ubufasha bwo kubona aho kuba.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *