Kamonyi: Bazenguruka i Kigali bagiye ku Karere kubera umuhanda udakoze

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngamba batewe inkeke n’umuhanda Kamuhanda-Ngamba w’ibilometero 22 udakoze, utuma bazenguruka bakanyura i Kigali kugira ngo bagere ku Biro by’Akarere ka Kamonyi. Bivugwa ko abandi batanyuze i Kigali na bo bibasaba guterera imisozi bakamanuka imjbande, iyo banyuze mu zindi nzira zibasaba gukoresha nibura amasaha abiri kugira ngo bagere ku […]

Continue Reading

Umuhanda Kimisagara-Nyamirambo wafunzwe by’agateganyo

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda Kimisagara-Nyamirambo uri kubakwamo ibiraro byatumye hafungwa ibice bibiri byawo. Itangazo ryasohotse ku wa 29 Kanama 2025 rigaragaza ko “Hazafungwa ibice bibiri by’umuhanda KN 20 Ave hagati ya KN 201 St na KN 418 St (umuhanda w’amabuye uzamuka Kabusunzu).” Uyu muhanda wafunzwe kuva saa Sita z’ijoro ku wa Gatanu tariki […]

Continue Reading

Gasabo: Polisi yataye muri yombi umugore ukekwaho urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa Kakure Marie Louise w’imyaka 54 akurikiranyweho udupfunyika 274 tw’urumogi twafatiwe mu rugo iwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya ku wa 29 Kanama 2025. ‎Avuga […]

Continue Reading

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, mu Nteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ine iri imbere. Shema wari […]

Continue Reading

Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe drones

Ikigo cya Charis UAS Ltd gitanga serivisi zo gukoresha ’drones’ za gisivili zifashishwa mu buhinzi, ubuzima n’ibindi, gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na GIZ, byatangije uburyo bushya bwo kuzifashisha mu kurwanya malaria. Ni uburyo bwatangijwe ku wa 29 Kanama 2025, mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Ni nyuma yo kubona ko bwatanze umusaruro […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa za Qatar ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yibukije ko kugira ubumwe utaravuye mu bukene nta cyo byaba bimaze, yabikomojeho ubwo yakiraga mu Biro bye Village Urugwiro itsinda ryaturutse mu nzego z’ubuyobozi z’igihugu cya Qatar. Iri tsinda yakiriye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi itanu, rwatangiye ku wa 25 Kanama 2025. Mu biganiro […]

Continue Reading

AFC/M23 igiye guha abaturage inote zisimbura izishaje

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, yasabye abaturage gutanga inoti zishaje bafite kugira ngo bahabwe inshya. Uyu muyobozi ku wa 29 Kanama 2025 yasobanuye ko abaturage bamaze iminsi binubira gukoresha inoti nyinshi zishaje, zirimo izangiritse cyane n’izacitse, bityo ko kugira […]

Continue Reading

Umuyobozi wa HCR yashimye politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku mpunzi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), Filippo Grandi, yashimye Perezida Kagame kubera politiki nziza afite yo kwita ku mpunzi. Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko asuye inkambi y’igihe gito y’impunzi z’Abanye-Congo ya Nkamira, iherereye mu Karere ka Rubavu. Filippo Grandi […]

Continue Reading

Miss Mutesi Jolly mu batanze akayabo kuri Vibraniun Album

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 mu batanze akayabo ka miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Vibraniun Album ya Nel Ngabo na Platin P. Ni mu gitaramo cyo kuyisogongeza inshuti zabo za hafi cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2025 kibera muri Zaria Court. Ni igitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo abanafatanyije […]

Continue Reading

Ibyo Abatuye mu Kagari ka Kigarama bavuga ku nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye n’igihe kuko ishaje bikabije bakaba bafite impungenge ko ishobora kuzagwa ku bayikoreramo. Ni inzu bigaragara ko ishaje yaba ku nkuta inyuma ndetse no ku bisenge, mu buryo bugaragarira buri wese uyinyuzeho. Abaturage batuye muri aka […]

Continue Reading