Huye: Umugabo n’umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima

Umugore w’imyaka 38 wo mu Karere ka Huye yishwe atemaguwe bikekwa ko byawakozwe n’umugabo we w’imyaka 35 na we urembeye mu bitaro nyuma yo gusangwa yanegekaye afite ibikomere. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, […]

Continue Reading

U Rwanda rwakiriye abimukira 7 bavuye muri USA

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwakira abimukira 7 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), baje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yasinywe muri uyu mwaka wa 2025. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabihamije ko kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025, agira ati: “Itsinda rya mbere ry’abantu barindwi […]

Continue Reading

Perezida Chapo yasabye gushyiraho icyerekezo cy’indege gihuza Mozambique n’u Rwanda

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasabye ko hashyirwaho urugendo rw’indege rutaziguye ruhuza Mozambique n’u Rwanda kugira ngo byorohereze ingendo, ndetse binateze imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Yabikomoje kuri uyu wa 28 Kanama 2025, mu nama nyunguranabitekerezo y’abayobozi bakuru b’inzego z’ubucuruzi yabereye muri Kigali Convention Centre, aho yari […]

Continue Reading

Gicumbi: Umugore yishwe n’umugabo we amakubise majagu

Emmanuel Hareramungu wo mu Murenge wa Muko mu Karere Ka Gicumbi yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we Nyampundu Chantal amwicishije majagu. Nyakwigendera yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025, aho uru rupfu rwaturutse ku makimbirane yari mu muryango. Abaturage b’Umudugudu wa Ntonyanga ahabereye ubwo bwicanyi babwiye Imvaho […]

Continue Reading

Kivu y’Amajyepfo: Ihuriro ry’ingabo za RDC ryagabye ibitero bikomeye bya drones

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu, iz’u Burundi n’indi mitwe bikorana irimo abacancuro na FDLR byagabye ibindi bitero bikomeye ku basivili batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 28 Kanama 2025 yasobanuye ko ibi bitero bya drones za CH-4 […]

Continue Reading

U Rwanda na UNHCR bemeranyije gushakira impunzi ibisubizo birambye

Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bemeranyije kongera umuhate mu kurinda no gushakira impunzi ibisubizo birambye by’umwihariko gushyiraho gahunda zikomeza guhuza impunzi n’abaturage. Byagarutsweho ku wa 27 Kanama 2025 mu biganiro byahuje Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga […]

Continue Reading

Rayon Sports na Kiyovu Sports ku munsi wa 1: Uko amakipe azahura muri Shampiyona 2025/26

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho umukino utegerejwe ku munsi wa mbere uzahuza Rayon Sports izatangira na Kiyovu Sports. Mu Ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025,  ni bwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha […]

Continue Reading

Perezida Daniel Chapo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agaragaza ko amateka y’u Rwanda ari gihamya y’ubutwari n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Perezida Chapo ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rusozwa ku itariki ya 28 Kanama, rugamije gushimangira umubano […]

Continue Reading

Amajyepfo: Abarenga 1600 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura mu mezi atandatu

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko mu mezi atandatu imaze guta muri yombi 1.615 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, mu gihe cy’amezi atandatu uhereye mu kwezi kwa Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2025, binyuze mu bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze. Ibi biravugwa mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z’imikwabu hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo ifatirwamo abajura […]

Continue Reading