Imbonerakure zagiye kurwanya AFC/M23 zashinje Leta y’u Burundi kuzibeshya

Urubyiruko rw’Imbonerakure rwagiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya Ihuriro AFC/M23, rushinja Leta y’u Burundi kurubeshya amafaranga. Bamwe muri uru rubyiruko rushamikiye ku Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, basobanuye ko mu mezi umunani ashize mbere yo kujya muri RDC, buri wese yari yarasezeranyijwe Amadolari 500 n’inkunga y’ibiribwa. Umwe muri izi […]

Continue Reading

Kigali: Amasomo Azahagarara, Abakozi Bakorere mu Ngo mu Cyumweru cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagati y’itariki ya 21-28 Nzeri 2025, ubwo igihugu kizaba cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo. Iyi ngamba igamije kugabanya umuvundo wo mu mihanda no gufasha imigendekere myiza y’iri rushanwa rikomeye,rizitabirwa n’abakinnyi n’abashyitsi […]

Continue Reading

Rumaga yasobanuriye abasizi inshingano bafite

Umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Junior Rumaga, yagaragaje ko nubwo hashimwa urwego ubusizi bumaze kugeraho mu Rwanda, ariko nk’abasizi babarizwa mu byanzu bagifite urugendo rwo gushyiraho umusanzu. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na  Imvaho nshya, yavuze ko nk’abasizi bafite inshingano ikomeye yo kugarura u Rwanda mu bantu. Yagize ati: “Iyo tuvuga kugarura u Rwanda mu bantu, ni […]

Continue Reading

Sam Karenzi yavuze ku makuru yerekeza Mahoro Nasri kuri SK FM

Amakuru y’uko Nsanzamahoro Fred wamamaye nka Nasri mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu biganiro bimwerekeza kuri SK FM , yaje nyuma y’uko Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri RBA. Mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga rw’imikino cyo kuri uyu  kuri uyu wa 13 Kanama 2025. Sam Karenzi, yahakanye aya makuru avuga ko ntabihari yagize ati “ibya Nasri kuza kuri […]

Continue Reading

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama 2025, rwatangiye kuburanisha abantu 29 barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili, bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko. Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, […]

Continue Reading

Mahoro Nasri ‘Kajugujugu’ mu nzira zimwerekeza kuri SK FM

Nsanzamahoro Fred wamamaye nka Nasri mu mwuga w’itangazamakuru, Mahoro Nasri, mu biganiro bimwerekeza kuri SK FM avuye kuri B&B Kigali FM, aho aje gusimbura Nepo Dushime ‘Mubicu’ werekeje kuri RBA. Amakuru agera kuri Rwandanews24,aremeza ko ibiganiro bigeze kure ngo Mahoro Nasri arangizanye na SK FM. Ibi bije nyuma y’uko umunyamakuru Nepo Dushime ‘Mubicu’ yerekeje kuri […]

Continue Reading

Amerika yahannye PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Résistants Patriotes Congolais/Force de Frappe) washinzwe na Sendugu Museveni wahoze mu buyobozi bwa M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. PARECO-FF yashinzwe mu Ugushyingo 2022, ifite intego yo kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’indi […]

Continue Reading

APR FC na Rayon Sports mu zitujuje ibisabwa Amakipe atanu yahawe ibyangombwa adaciwe amande

Biciye mu gashami gashinzwe gutanga impushya zemerera amakipe kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Club Licensing], Bugesera FC yimwe icyangombwa mu gihe APR FC na Rayon Sports zasabwe kuzuza ibisabwa kugira ngo zihabwe impushya zuzuye. Mu gihe shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, izatangira muri Nzeri uyu mwaka, amakipe amwe yamaze […]

Continue Reading

Ingabo za RDF ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize batayo ya RWABAT-2, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Santrafurika, zashyikirijwe imidari y’ishimwe kubera umusanzu wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Iyi midari bayambikiwe mu Kigo cya ‘Bossembele Base Camp’ kiri muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu gikorwa […]

Continue Reading

Kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’abarenga 5900 mu Rwanda

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2020 kugeza mu 2024, abantu 5925 bipimishije bigaragara ko bakeneye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ku wa 04 Kanama 2024 ni bwo abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ririmo n’ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera. […]

Continue Reading

Gatsibo: Abaturage 15 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe

Abaturage 15 bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wari wahumanyijwe, bane muri bo bahise boherezwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro kugira ngo bitabweho n’abaganga. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Nyagashenyi mu Kagari ka Nyabisindu mu […]

Continue Reading