Pavelh Ndzila mu biganiro na Rayon Sports

Pavelh Ndzila uherutse gutandukana na APR FC, ageze kure ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha. Rayon Sports FC ikomeje imyiteguro yo mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho ikiri gushaka abakinnyi bashya bazayifasha mu marushanwa yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze.Rwanda-based products: Umwe mu myanya igikeneyeho abakinnyi ni mu izamu, […]

Continue Reading

AFC/M23 yarahiriye gusunikira ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kure

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarahiriye gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje imyiteguro y’intambara ngari mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Willy Ngoma, kuri uyu wa 12 Kanama 2025, mu gihe AFC ikomeje kugaragaza ko ingabo za Leta n’imitwe […]

Continue Reading

Dr Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana

Dr Aisa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha yitabye Imana azize uburwayi amaranye imyaka myinshi, akaba atabarutse yari afite imya 61. Uyu mubyeyi yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda irimo no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigai, Ambasaderi, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije akaba n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri UN-HABITAT. Ku wa 23 Gashyantare 2023, ni […]

Continue Reading

Musenyeri Mbanda yashenguwe n’Itorero Angilikani rya Wales ryemeye kuyoborwa n’umwe mu baryamana bahuje ibitsina

Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, wamaganiye kure Itorero Angilikani rya Wales ryafashe icyemezo cyo kuyoborwa na Cherry Vann usanzwe ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina. Ku wa 30 Nyakanga 2025 ni bwo Cherry Vann yatorewe kuba Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani rya Wales. Cherry Vann ni we mugore wa mbere uyoboye […]

Continue Reading

Weasel yasezerewe mu bitaro

Weasel wari umaze iminsi mu bitaro nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, yasezerewe aho azakomeza kwitabwaho n’abaganga ariko ari mu rugo rwe. Uyu mugabo yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane. Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata […]

Continue Reading

Nyagatare: Inka 4 z’umuturage zakubiswe n’inkuba

Kasagarira Benoit wo mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko inka ze enye zikubiswe n’inkuba zigapfa. Uyu muturage avuga ko yatunguwe no gusanga in nka enye zose ziryamye hasi zapfuye, akaba avuga ko ari igihombo gikomeye cyane agize mu bworozi. Ati: “Inkuba […]

Continue Reading

Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi’

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yakozwe ku mutima n’abafana bishushanyijeho ikirango cya ‘Ibisumizi,’ izina uyu muraperi yahaye abakunzi be ndetse akaba yaranafunguye ’studio’ yabitiriye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Riderman yasangije abamukurikira amashusho y’abakunzi be biyanditseho ibirango bya ‘Ibisumizi’. Aganira na IGIHE, yavuze ko ari ibintu bishimishije. Ati “Ni abantu bagiye banyoherereza ariya mashusho, ariko […]

Continue Reading

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. Iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko cyabaye mu ijoro rya taliki […]

Continue Reading

Trump yasabwe n’abadepite gusobanura iby’amasezerano Amerika iteganya kugirana na RDC

Abadepite 51 bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, babasaba ibisobanuro ku masezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igihugu cyabo gishaka kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ibaruwa ifunguye banditse tariki ya 8 Kanama 2025, aba badepite bagaragarije Trump na Rubio […]

Continue Reading

U Rwanda rwamaganye OHCHR yashinje RDF ubwicanyi muri RDC

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) biherutse gushinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivili 319, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, yagaragaje ko ibyatangajwe na […]

Continue Reading