Kigali: Amasomo Azahagarara, Abakozi Bakorere mu Ngo mu Cyumweru cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

NEWS

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagati y’itariki ya 21-28 Nzeri 2025, ubwo igihugu kizaba cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.

Iyi ngamba igamije kugabanya umuvundo wo mu mihanda no gufasha imigendekere myiza y’iri rushanwa rikomeye,rizitabirwa n’abakinnyi n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika, bikaba biteganyijwe ko izazamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ikongera n’ubukerarugendo.

Guverinoma yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali gushyigikira iri rushanwa, kandi bakarushaho kwitabira ibikorwa bigamije kuryitabira no kurihesha ishema.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *