Abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego zubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye. Bikubiye mu butumwa Polisi y’u Rwanda yatambukijwe kuri X ku wa 19 Kanama 2025. Polisi yasubizaga ibyavuzwe kuri TV1, bikanasangizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo aho Kakooza […]

Continue Reading

Muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga zizashyirwa mu mibare itsindwa kuri 27%

Mu mashuri abanza, abanyeshuri batsinda imibare ku kigero gito, cya 27%, ibyo bikaba bitanga umukoro ko muri gahunda nzamurabushobozi hazitabwa ku isomo ry’imibare. Byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri 2024/25. Yagize ati: ” […]

Continue Reading

AFC/M23 yavuze uburyo RDC ibangamira inzira ziganisha ku mahoro arambye

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku mahame impande zombi zashyiriyeho umukono i Doha muri Qatar, ikagaba ibitero ku bice birimo abaturage ibyo yise ko iri gukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni mu itangazo ryanyujwe ku mbuga nkoranyambaga z’iryo huriro, rigaragaza ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zirimo FARDC, […]

Continue Reading

MINEDUC yahembye abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizimini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bagaragaza ko umwete mu kwiga ari wo wabafashije kugera ku ntego. Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano […]

Continue Reading

Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho yubakiwe ingoro muri USA

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) hatashywe ingoro nshya yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, aho abakirisitu Gatolika bazajya bazirikana amabonekerwa ye yabereye mu Rwanda mu myaka ya 1980. Iyi ngoro yatashywe ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama, yubatswe ku cyicaro cya Santarari ya Miraculous (Central Association of the Miraculous Medal (CAMM), iherereye muri […]

Continue Reading

Gupimisha byisumbuyeho ibinyabiziga bihumanya ikirere bigiye gutangira

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko u Rwanda ruzatangira gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro ku wa Mbere, tariki 25 Kanama 2025, mu bukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka. Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, REMA yavuze ko ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n’ibikoresha lisansi […]

Continue Reading

ADEPR yavuze ku cyapa gisaba abantu kwiyuhagira kimanitse ku rusengero

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko icyapa cyakwirakwiye cyanditseho amagambo asaba abantu kujya mu rusengero rwa ADEPR Kabutare, ruherere mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango biyuhagiye umubiri wose, bugaragaza ko ari bumwe mu buryo busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga bwo gufasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza no kwimakaza isuku n’isukura. Kuva ku wa […]

Continue Reading

AFC/M23 yazindukiye mu mukwabu wo gufata abakekwaho guhungabanya umutekano i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazindukiye mu mukwabu wo gufata abakekwaho guhungabanya umujyi wa Goma. Uyu mukwabu wakorewe mu gace ka Kyeshero gahereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Goma guhera saa saba z’ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2025, nyuma y’aho ku mugoroba w’umunsi wabanje humvikanye amasasu. Amakuru ava i […]

Continue Reading

REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yateguje ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gisagara. REG yatangaje ko kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gisagara, hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 kuva Saa yine za mu gitondo kugera Saa Munani z’amanywa, […]

Continue Reading

USA yahagaritse Visa 6 000 z’abanyeshuri bashakaga kwigayo

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimye abanyeshuri barenga 6 000 ibyangombwa (Visa) by’abanyeshuri bashakaga kwigayo, kubera kurenga ku mategeko ya Amerika no kuguma muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. BBC yatangaje ko abenshi barebwa n’icyo cyemezo bakurikirwanyweho ibyaha bishingiye kugutwara ibinyabiziga binyuranyije n’amategeko, ihohoterwa no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba. Ni icyemezo […]

Continue Reading

Hamenyekanye igihe gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga bizatangirira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka. Iki cyemezo cyo gupima imyotsi y’ibinyabiziga cyaje nyuma y’uko ibipimo by’umwuka abantu bahumeka mu Rwanda, bikomeje kugaragaza ko wanduye, ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane ku izamuka […]

Continue Reading