MINEDUC yahembye abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizimini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

NEWS

Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bagaragaza ko umwete mu kwiga ari wo wabafashije kugera ku ntego.

Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

Abo bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye biga bataha.

Kuri icyo cyiciro hahembwe abanyeshuri batandatu aho kuba batanu ba mbere kuko abagera kuri batanu bose banganyije amanota angana na 98,8% bituma bahembwa ari batandatu.

Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% yagaragaje kwiga cyane biri mu byamufashije kwitwara neza mu bizamini.

Ati “Ikintu cya mbere cyamfashije ni ugusenga no kwizera Imana kuko nta kintu twageraho Imana itari mu ruhande rwacu. Icya kabiri ni ukwiga cyane dushyizeho umwete, ntidupfushe umwanya ubusa.”

Yavuze ko yifuza kuzaba umuganga kubera ko aba yumva ashaka gufasha abandi kandi yizeye ko iyo ntego azayigeraho.

Abahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashyuri yisumbuye harimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

Harimo kandi Ndayishimiye Jean D”Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Abo banyeshuri bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri, mudasobwa ndetse no kwishyurirwa amashuri umwaka wose ku bazakomeza kwiga mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Izere Enock Tresor wahize abandi mu barangije icyiciro rusange, yagaragaje ibintu bitanu byamufashije gutsinda neza birimo Imana, ababyeyi be bamubaye hafi, kuba yarize ku kigo cyiza kandi cyigisha neza, uruhare rwe mu kwiga no gushyiramo imbaraga no kuba abavandimwe be baragiye bamufasha cyane.

Ati “Kwiga ntabwo byangoraga cyane ku buryo ndara amajoro, ariko nabihaga umwanya akaba ari byo nibandaho mu gihe ari byo ngiye gukora.”

Yagaragaje ko imbogamizi yakunze guhura nazo zishingiye ku isomo ry’ikinyarwanda ryamugoraga ariko yashyizemo imbaraga no anariha umwanya.

Yavuze ko yifuza kuba umuhanga mu ikoranabuhanga bijyanye n’aho Isi igeze kandi ko azaharanira kuba yakomeza kwiga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko yagiye mu kizamini aharanira gutsinda ndetse no kuba yazagira amanota meza nubwo atatekerezaga ko ashobora kuba uwa mbere mu gihugu.

Ati “Naravugaga ngo reka ngerageze ndebe ko byakunda ko nza mu bambere ariko naravugaga ngo iki gihugu kirimo abanyeshuri benshi wenda banandusha kwiga cyane bashyizeho umwete. Ntabwo navuga ko nabyiyumvagamo ko bizaba nkaba uwa mbere.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *