Umugabo yishe undi bapfuye umugore

Polisi yo muri Kenya iri gushakisha umugabo ukekwaho icyaha cyo gutera mugenzi we icyuma mu bushyamirane bikekwa ko bwaturutse ku kuba aba bombi bapfuye umugore bakundaga. Abayobozi b’ahitwa Kismu muri Kenya ahabereye aya mahano,bavuga ko ibyabaye byabereye mu mudugudu wa Kochogo uherereye mu gace ka Nyando. Uyu nyakwigendera uzwi ku izina rya Otieno gusa, yitabye […]

Continue Reading

Leta yazaniye abamotari kasike nshya

Mu Rwanda hegejejwe ingofero z’abamotari zikomeye zitezweho kugabanya imfu zituruka ku mpanuka za moto. Ministre w’ibikorwa remezo yavuze ko zitangira gukoreshwa uyu munsi, izisanzwe zikajya zigabanuka ku masoko buhoro buhoro. Mu bukangurambaga bwiswe ’Kasike ikwiye: Umutekano w’umutwe wawe’,Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko izi ngofero nshya zazanwe zizewe kurusha izisanzwe Iyi kasike [casque]] bivugwa ko bigoye ko […]

Continue Reading

Abapolisi babeshye Umushinwa itegeko ritabaho bamurya akayabo

Umushinwa yariwe akayabo ka 5000 y’amadolari y’Amerika n’abapolisi bamubeshye ko gukundana n’umukobwa wo muri Zimbabwe bitemewe n’amategeko. Umupolisi ukomoka ahitwa Bikita na mugenzi we bahatiye uyu mushinwa kwishyura amadorari 5.030 bamuhora ko yakundanye n’umugore wo muri Zimbabwe bitemewe, nkuko ubushinjacyaha bwabivuze. Bivugwa ko uyu mushinwa, Gong Changlin, yari mu rukundo na Tafadzwa Maphosa, umuturage wo […]

Continue Reading

Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya

Nkurunziza David niwe watorewe kuyobora Kiyovu Sports imyaka 3 iri imbere mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru,tariki ya 26 Gicurasi 2024. Asimbuye Ndolimana Jean Francois Regis “General” weguye ayisigira Mbonyumuvunyi Abdul Karim. Uyu mugabo wari umaze igihe kinini aba hafi Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye birimo n’ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga, wanayifashije kuba […]

Continue Reading

Abayisilamu batoye Mufti mushya

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC). Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano Ni […]

Continue Reading

Ubwiza budasanzwe bw’imodoka ya Perezida Kagame {AMAFOTO}

Ubwo aheruka kwitabira umukino wa BAL,Perezida Kagame yageze kuri BK Arena mu modoka yitwa Land Rover Defender 130 Outbound iri mu zigezweho muri uyu mwaka wa 2024. Perezida Paul Kagame yagaragaye ari muri iyi modoka ubwo yari yitabiriye imikino ibanziriza iya nyuma ya BAL 2024 iri gukinirwa muri BK Arena kuva ku mugoroba wo ku […]

Continue Reading

Abasirikare banze kurwana na M23 basabye Leta kubafungura

Abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kubafungura.   Boherejwe mu 2023 nyuma y’amasezerano Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiranye na Félix Tshisekedi, agenga ubufatanye bwo kurwanya M23 igenzura igice kinini cy’iyi ntara. Mu rubanza rwabo rwabereye […]

Continue Reading

Iby’ingenzi wamenya ku ndwara izwi nk’Ise

Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu. Hari igihe aka gakoko gashobora kwiyongera mu bwinshi ari nabyo biza gutera indwara y’ise. Icyo gihe nibwo ku ruhu hatangira kugaragara amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. […]

Continue Reading

Mu Ishyamba rya Kibira habonywe imirambo 32 y’abambaye impuzankano za FARDC

Imirambo 32 y’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yabonywe mu Ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi, ku gice gikora kuri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.   Iyi mibiri bivugwa ko yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu bihe bitandukanye bitarenze ukwezi, icyakora ubutegetsi bw’u Burundi ntibwigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze […]

Continue Reading

RIB yafunze uheruka kugaragara avuga ko ariwe wishe Pasiteri Théogène

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Théogène Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yemeje itabwa […]

Continue Reading

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 iziyongeraho 11.2%

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2024/2025, aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya […]

Continue Reading