Umugabo yishe undi bapfuye umugore

NEWS

Polisi yo muri Kenya iri gushakisha umugabo ukekwaho icyaha cyo gutera mugenzi we icyuma mu bushyamirane bikekwa ko bwaturutse ku kuba aba bombi bapfuye umugore bakundaga.

Abayobozi b’ahitwa Kismu muri Kenya ahabereye aya mahano,bavuga ko ibyabaye byabereye mu mudugudu wa Kochogo uherereye mu gace ka Nyando.

Uyu nyakwigendera uzwi ku izina rya Otieno gusa, yitabye Imana nyuma gato yo kujyanwa mu bitaro.

Umuyobozi w’agace, Alfred Ondola yagize ati:”Uyu mugabo w’imyaka 24 yajyanywe mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital (JOOTRH) ari naho yapfiriye.

Yavuze ko bombi barwanye bikomeye bapfuye umugore.

Ondola yongeyeho ati: “Uwateje imirwano yahise akuramo icyuma atera nyakwigendera mu nda”.

Ukekwaho icyaha, wamenyekanye, yahunze asiga mugenzi we aryamye mu kidendezi cy’amaraso.

Polisi ikomeje gushakisha ukekwaho icyaha.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *