Connect with us

UTUNTU N'UTUNDI

Zingaro z’ingurube zirikuribwa muri Kigali

Published

on

Mu mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali, cyane cyane y’icyaro hari abaturage basigaye barya zingaro z’amara y’ingurube.

Aba baturage barya ’brochettes’ za zingaro z’ingurube, bo bazita ’gorirosi’, ndetse bavuga ko bazirya kuko ari zo babasha kwigondera kuko zigura amafaranga make, bongeraho ko bitabatera ipfunwe.

Abakunzi ba zingaro z’amara y’ingurube bavuze ko ziboneka mu tubari duciriritse ndetse kuzibona biba bigoye cyane bitewe n’uko hari n’ababaga ingurube bagahita bayajugunya.

Mugisha Cyprien wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, na we ni umwe mu barya zingaro z’ingurube ndetse wemeza ko nta pfunwe bimutera.

Ati “Twe tuzita gorirosi. Sinkubeshye, njye zirandyohera pe kandi wumve ngo cyane.”

Yongeyeho ko amaze igihe kinini arya zingaro z’ingurube ndetse nta ngaruka zari zamugiraho.

Mugisha yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bo mu Mujyi wa Kigali batarya amara y’ingurube, mu cyaro kuyarya ari ibintu bisanzwe.

Ati “Uretse se abasirimu b’i Kigali, ni hehe batarya amara y’ingurube? Uzajye mu cyaro urebe. Erega abantu bose ntibaba banganya ubushobozi.”

Muhire Christian wo mu Murenge wa Mageragere, na we yavuze ko akunda kurya zingaro z’ingurube ariko inshuro nyinshi biba iyo yanyoye ku gasembuye.

Ati “Iyo nanyoye nko ku gacupa, nta mafaranga mfite ahagije, banyokerereza gorirosi nkayirya kandi burya umuntu yishima aho ashyikira, bipfa kuba nta ngaruka.”

Umwe mu bakora akazi ko kotsa ingurube witwa Zirimwabagabo Vianney, ukorera mu Murenge wa Mageragere, yahamije ko hari abantu bajya bamusaba kubokereza zingaro z’ingurube.

Ati “Barayarya nubwo atari benshi, naho ku bijyanye n’ibiciro by’izo brochettes byo biterwa n’uko iyo zingaro iba ingana.”

Yongeyeho nyuma yo kubona ko na yo asigaye aribwa, iyo yagiye kurangura inyama z’ingurube anasaba amara abazimuha.

Bavuga ko zingaro imwe iba igura hagati ya 200Frw na 300Frw ndetse hari n’aho bazigurisha 400Frw bitewe n’uko iba ingana.