Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw.

NEWS

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga ndetse n’izindi nzoga zo mu mashashi zitujuje ubuziranenge.

Iki gikorwa cyabaye ku Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026 mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Bimwe mu biyobyabwenge byangijwe birimo kanyanga, urumogi n’inzoga zo mu mashashi

Ibi biyobyabwenge byakuwe mu mirenge itanu yo mu Karere ka Nyagatare irimo Matimba, Rwempasha, Rwimiyaga, Katabagema na Tabagwe.

Kuva tariki 08 Gashyantare 2026 kugeza 18 Werurwe 2026 Polisi yo mu Ntara y’Iburasirazuba iri mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuva bwatangira hamaze kwangizwa ibiro 173 by’ urumogi, bifite agaciro ka 6,055,000 frw na litiro 1,525 za kanyanga zifite agaciro ka 22,875,000 Frw ndetse n’inzoga zo mu mashashi (Zebra Gin) udushashi 55,310 zifite agaciro ka 27,655,000 frw.

Polisi yemeje ko ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro gasaga Miliyoni 56,585,000frw.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *