Intumwa za Amerika n’iza Iran zananiwe kumvikana nyuma y’amasaha 21 y’ibiganiro.

NEWS

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zasoje ibiganiro byamaze amasaha 21 byazihurije muri Pakistan, zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara.

Ibiganiro byahuje impande zombi byatangiye ku wa Gatandatu, bisozwa kuri iki Cyumweru. Intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu, JD Vance. Byabereye Islamabad, biyoborwa na Pakistan nk’umuhuza.

Nyuma y’amasaha 21 impande zombi ziganira, Visi Perezida JD Vance, yatangaje ko Iran yanze kwemera ibyifuzo Amerika yinjiranye muri ibi biganiro bikubiye mu ngingo 15.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko kimwe mu byo Iran yanze harimo guhagarika gahunda yo gukora intwaro za nucléaire.

JD Vance “amakuru mabi ni uko twatananiwe kumvikana, kandi ntekereza ko ari amakuru mabi kuri Iran kurusha uko ari amakuru mabi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu dusubiye muri Amerika kuko tutageze ku mwanzuro. Twasobanuye ibintu neza, twerekana imirongo ntarengwa ku ruhande rwacu.”

Yakomeje avuga ko Iran yanze ingingo zatanzwe na Amerika zirimo no guhagarika gahunda yo gukora intwaro za nucléaire.

Ati “Dukeneye kubona ubushake ntashidikanywaho bwemeza ko bazahagarika gushaka intwaro za nucléaire […] iyo niyo ntego y’ibanze ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi nibyo twagerageje kugeraho muri ibi biganiro.”

Ku ruhande rwa Iran yo ivuga ko Amerika isaba byinshi birimo n’ibidashoboka. Yakomeje ivuga ko yananiwe kumvikana na Amerika ku ngingo ebyiri cyangwa eshatu.

Uretse guhagarika umugambi wo gukora intwaro za nucléaire, mu bindi Amerika isaba Iran harimo gufungura inzira ya Hormuz, guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, guhagarika ibitero ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Iran yo isaba Amerika kuyikuriraho ibihano, guhagarika ibitero iyigabaho, gukura ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Nyuma yo kunanirwa kumvikana, JD Vance n’intumwa yari ayoboye bahise bava muri Pakistan, mu gihe biteganyijwe ko intumwa za Iran zihava kuri iki Cyumweru.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hazabaho ikindi gice cy’ibi biganiro, gusa Pakistan nk’umuhuza yatangaje ko “tuzakomeza kugira uruhare mu buhuza.”

Impande zombi zinaniwe kumvikana mu gihe hari hashize iminsi mike zumvikanye ku guhenge k’ibyumweru bibiri.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *