Connect with us

Religion

Umusilamukazi yakubiswe azira kujya mu rusengero

Published

on

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barindwi bo mu muryango umwe bafunzwe bakekwaho gubita inkoni 100 umukobwa bazizaga gusengera mu rusengero rw’abemera Kristo.

Aba bantu bo mu muryango umwe barimo ba nyirarume w’umwana, amashusho yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bahondagura uyu mwana bamuziza kujya mu rusengero.

Abo bantu uko ari barindwi bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga barimo guhondagura umwana wo muri uwo muryango bamuziza kujya mu rusengero rw’abakirisito.

Polisi ya Uganda yavuze ko nyirarume yamukubise inkoni 100, mu gihe abandi na bo barimo ba nyirasenge bamutoteje bagaragaza ko ibyo yakoze ari amahano.

Samuel Semewo, Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu karere byabereyemo, yemeje ko uwo mukobwa ibizamini bye byo kwa muganaga bigaragaza ko arimo koroherwa gake gake kandi ko abagize umuryango we bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo bafunzwe.

Umwe mu bagize Komite nyobozi y’urwego rw’Abayisilamu muri Uganda yamaganye ibyabaye abyita ibikorwa ubugome by’ubugizi bwa nabi kandi ko bitemewe mu mahame ya Islam.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *