Umunyarwenya Japhet Mazimpaka Yagizwe umuyobozi Mushya wa Televiziyo ya KC2.

Entertainment NEWS

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka, yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2, asimbuye Gloria Mukamabano uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Mazimpaka yakoze ikiganiro cya nyuma asezera ku Magic Fm, aho yari asanzwe akora mu kiganiro cya mu gitondo, anashimira abafana be ku bw’inkunga bamuhaye mu rugendo rwe rwa Radio n’ubuhanzi.

Umunyamakuru Moses Iradukunda, bakunze guhurira mu kiganiro ‘Samedi Detente’ cya Radio Rwanda, yamwifurije amahirwe masa mu nshingano nshya.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ndakwifuriza ishya n’ihirwe ku nshingano nshya wahawe. Bigaragaza ko ibyo wakoze byose byahawe agaciro. Genda, uteze imbere KC2. Nzakumbura ibiganiro byose twakoranye, ariko kandi nishimiye intambwe wateye.”

Japhet Mazimpaka umuyobozi mushya wa Television ya KC2.
Japhet agiye kurizi nshingano asimbuye Gloria Mukamabano Uherutse gusezera kurizi Nshingano.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *