Pariki y’Igihugu y’Akagera yishimira ko inkura zashyizwe muri iyi pariki zageze ku 148 nyuma y’uko iz’umweru zimaze umwaka zizanywe mu Rwanda zatangiye kororoka.
Mu nkura 70 z’umweru ziherutse kujyanwa muri iyi pariki eshatu zarabyaye mu gihe izindi na zo zitegura kubyara muri uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe umubano mwiza n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hamaze kuvuka inkura eshatu kuri ziriya zaje 70 mu 2025.
Yavuze ko inkura ishobora kumara amezi hagati ya 15 na 16 itegereje kubyara ku buryo inyinshi biteze ko zizavuka muri yu mwaka wa kabiri.
Ati “Inyungu zindi twavuga zamariye Pariki, zakuruye ubukerarugendo, ubu Pariki y’Akagera ni hamwe mu hantu muri Afurika byoroshye kuba wasura ukabona inkura bitagoranye.”
Karinganire yavuze ko izi nkura zifasha kwagura urusobe rw’ibinyabuzima rukenewe ngo Pariki y’Igihugu ibe yuzuye ariko anagaragaza ko ari intambwe ikomeye kuri Afurika y’Iburasirazuba mu kugira ibi binyabuzima.
Tariki ya 10 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda rwakiriye inkura 70 zirimo ingabo 28 zivuye muri Afurika y’Epfo, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w’inyamaswa zinjizwa mu gihugu.
Izi nkura zaje zisanga izindi z’umukara ku buryo byatumye Pariki y’Akagera ibarizwamo inkura zirenga 145. Kubera ko iyi pariki yabonye izindi eshatu bivuze ko zimaze kuba 148.
Inkuru z’umweru ziba ari nini zikubye hafi kabiri ubunini n’uburemere bw’inkura z’umukara. Inkura z’umweru kandi zirisha ubwatsi bwo hasi, ziba zifite umunwa mugari wagutse wihariye mu kurisha ubwatsi.
Ziba zifite umusaya woroshye n’utubyimba dutatu tuboneka neza, ku bitugu no ku maguru y’inyuma abiri.
Mu 2007, ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko ari bwo iya nyuma yapfuye, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zigenda ziyongera uko imyaka yagiye isimburana.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

