Ibitero bya drone byakozwe na Moscow na Kyiv byahitanye abantu babiri mu Burusiya n’abandi batatu muri Ukraine, amasaha make nyuma y’isozwa ry’inama ya gatatu y’ibiganiro bigamije agahenge yabereye i Istanbul.
Abantu batatu babonetse bapfuye mu bisigazwa by’inzu nyuma y’igitero mu gace ka Kharkiv, mu burasirazuba bwa Ukraine, abandi barakomereka mu mijyi ya Cherkasy na Zaporizhzhia.
Isoko rya Pryvoz, rizwi cyane kandi riri ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO riherereye mu mujyi wa Odesa ku nkombe z’Inyanja y’Umukara, naryo ryangiritse cyane nyuma y’igitero cy’ijoro, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, hakaba haradutse n’imyotsi myinshi mu mujyi.
Mu gihe kimwe, ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko abantu babiri bishwe abandi 11 bagakomereka mu gitero cya drone cyakozwe n’Ukraine mu ijoro mu mujyi wa Sochi, mu ntara ya Krasnodar.
Ariko umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatesheje agaciro igitekerezo cy’uko Perezida wa Ukraine na Perezida w’u Burusiya bahura vuba, avuga ko bitaragera kuko hakiri byinshi byo gutegura.
Depite Oleksiy Hocharenko wa Ukraine yatangaje kuri Facebook ko habaye indi nama hagati ya Umerov na Medinsky mu ibanga, ku ruhande rw’ibiganiro nyamukuru. Yavuze ko bombi bafitanye umubano mwiza.
Ibiganiro bibiri byabanjirije ibi byabaye mu kwezi kwa gatanu no kwa gatandatu, bisabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ushishikajwe no guhagarika intambara y’amaraso n’ubugome yatangijwe n’U Burusiya mu 2022.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yashyizeho iminsi 50 nk’igihe ntarengwa ngo intambara irangire, ndetse yihanangiriza Moscow ko izafatirwa ibihano bikomeye by’ubukungu (tariffs) nibaramuka bananiwe kugera ku masezerano.
U Burusiya bwakomeje gusaba ko Ukraine yakwiyemeza kutaba umunyamuryango wa NATO, kugabanya cyane igisirikare cyayo, no kuba igihugu cyigenga kitagira aho gihengamiye ibi byose bikaba bidashobora kwemerwa na Kyiv cyangwa inshuti zayo zo mu Burengerazuba bw’Isi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

