Connect with us

NEWS

U Bubiligi bwateye ishoti icyifuzo cya Tshisekedi

Published

on

 

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yimye amatwi Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasabiye u Rwanda ibihano, ubwo yari yongeye kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

 

Tshisekedi yageze mu Bubiligi ku wa 28 Gashyantare 2024. Yari avuye i Luanda muri Angola, aho yaganiriye na mugenzi we, Joăo Lourenço ku ntambara ikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Nyuma yo kwakirwa na De Croo, abanyamakuru bamubajije icyifuzo cye ku Bubiligi, asubiza ati “Icyo nasabira u Rwanda ni ibihano.”

 

De Croo yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano bidashoboka, asobanura ko hari ibiganiro biri kuba muri uyu muryango kugira ngo uhane abantu ku giti cyabo bafite aho bahurira na M23.

 

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yagaragaje ko nubwo Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha M23, Leta ya RDC iha imitwe yitwaje intwaro ubufasha kandi ko ikiruta ibindi ari uko intambara ihagarara.

Yagize ati “RDC igomba guhagarika ubufasha iha indi mitwe yitwaje intwaro. Icy’ingenzi ubu ni uko imirwano ihagarara. Intambara imaze igihe kirekire cyane kandi yagize ingaruka kuri benshi.”

 

Leta ya RDC imaze iminsi igerageza gushyira igitutu kuri EU kugira ngo ibogamire ku ruhande rwayo, yitwaje ubushuti bwayo n’u Bubiligi buyoboye uyu muryango. Gusa abayobozi bawo bayisubije ko budashobora kugira aho bubogamire muri aya makimbirane.