Connect with us

Entertainment

Iburengerazuba: Amakipe azahagararira intara mu murenge KagameCup yamenyekanye

Published

on

Imikino ya nyuma yo kumenya amakipe azaserukira Intara y’iburengerazuba yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, mu mikino y’Umurenge Kagame Cup 2023-2024, aho yasojwe hamenyekanye azahagararira ibyiciro bitandukanye.

 

 

Mu mupira w’amaguru, imikino yabereye kuri Sitade Umuganda ho mu karere ka Rubavu.

 

 

Aho mu cyiciro cy’abagabo umurenge wa Rubengera wo mu karere ka Karongi niwo wegukanye igikombe utsinze uwa Nkombo kuri Penaliti 3-2, nyuma y’uko umukino wari warangiye baguye miswi 0-0. 

 

 

Mu cyiciro cy’abagore ikipe y’Umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yatsinzwe n’Umurenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke ibitego 2-3, izi zombi zikaba zizasohokera intara y’iburengerazuba kuko iyi ya Murunda yatsinzwe ariyo ifite igikombe ku rwego rw’Igihugu.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine mu kiganiro n’itangazamakuru yahamije ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo Igikombe cy’uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu bazacyegukane, atanga ubutumwa ku ikipe bazahura ko zizabona akazi katoroshye.

 

 

Ati “Turishimye kuko twabonye intsinzi ikomeye, byatweretse ko iwacu umupira uhari kandi turakeza kubitaho, kuko ibisabwa byose turi kubinoza.”

 

 

Akomeza avuga ko bagiye kwitegura cyane no kuba hafi ikipe, ngo bazabashe kwegukana igikombe cyo ku rwego rw’Igihugu.

 

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert ahamya ko icyo iri rushanwa rigamije cyagezweho.

 

 

Ati “Irushanwa ryagenze neza cyane kuko icyo ryari rigamije cyagezweho, ndetse turakomeza gushyira imbaraga mu turere abaturage begerezwe ibikorwaremezo byo kubasha kubona aho bidagadurira.”

 

 

Akomeza avuga ko aya marushanwa yitiriwe Umukuru w’Igihugu, Umurenge Kagame Cup ategurwa mu nzego z’ibanze, aganisha ku miyoborere myiza y’Igihugu, n’ubukangurambaga buzamo hatibagiranye imyidagaduro, ari naho bashobora kurebera impano z’abato mu mikino itandukanye zikitabwaho.

 

 

Ikipe y’Umurenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu niyo yari ifite igikombe cy’intara mu mwaka ushize, ikaba yarabashije kweguka umwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu muri aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2022-2023. Mu gihe uyu mwaka itabashije kurenga umutaru.

Amakipe yegukanye ibikombe akamwenyu kari kose, kuri Sitade Umuganda