RDC: Wazalendo yirukanye Depite Willy Mishiki nyuma yo kwemera uruhare mu gitero cya drones i Goma

NEWS Politics

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, rishyigikiwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuze muri CNVDP-WAZ, ryirukanye Depite Willy Mishiki Buhini wari Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo, nyuma y’amagambo yemera ko iri huriro rifite uruhare mu gitero cya drones cyagabwe mu Mujyi wa Goma.

Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde cyasohotse ku wa 11 Werurwe 2026, uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale Territory mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yavuze ko abarwanyi ba Wazalendo bari kwisuganyiriza muri Virunga National Park kugira ngo bongere kugaba ibitero bigamije kwisubiza Umujyi wa Goma.

Muri icyo kiganiro, Mishiki yanemeje ko igitero cya drones cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe 2026 i Goma, cyahitanye abasivili batatu barimo Karine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, cyagabwe n’abarwanyi ba Wazalendo.

Yagize ati:“Turimo kwisuganyiriza muri Pariki ya Virunga kugira ngo twisubize Goma. Ubu turi muri Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye i Goma. Ni yo mpamvu ya kiriya gitero.”

Nyuma y’aya magambo, ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bwa CNVDP-WAZ bwatangaje ko Depite Mishiki “yasutse amavuta mu muriro” atangaza amakuru atigeze agishwa inama inzego z’ubuyobozi bw’iri huriro, kandi ashobora kugaragaza uruhare rwa Leta ya RDC muri icyo gitero.

Iri huriro ryahise ritangaza ko Mishiki atakiri Perezida w’Inama y’Inararibonye yaryo ndetse ko yanambuwe ubunyamuryango, asimbuzwa Jacques Katulanya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuba Mishiki yirukanwe muri Wazalendo bidashobora gusiba ibyo yemeye mu ruhame.

Yagize ati:“Mushobora kwikiza umuyobozi w’amabandi wemereye mu ruhame icyaha cyakozwe n’amabandi, ariko ntimushobora gukuraho ibyo yiyemereye, cyane cyane mu gihe bifitiwe ibimenyetso byinshi.”

Leta y’U Bufaransa nayo ikaba yatangaje ko yatangije iperereza ku rupfu rw’umuturage wabo wapfiriye muri iki Gitero cyagabwe i Goma.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *