Connect with us

NEWS

RCS igiye kwirukana abakozi benshi kubera imyitwarire mibi

Published

on

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora  rwemeje urutonde rw’abakozi basabirwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranyweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi, anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Ibi rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi aho rwemeje ko rwakoze inama nkuru kuwa 30 Mata 2024.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse,aheruka gutangaza ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi.

Ibi yabitangaje nyuma y’inkuru yavugaga ko hari abacungagereza bafungiye mu Igororero rya Rwamagana bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera gufungirwa impamvu batazi.

Amakuru yavugaga ko abo bacungagereza bigaragambije bakiyicisha inzara bose hamwe bageraga ku 135. Barimo abacungagereza bakomoka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo.

Abo bivugwa ko batangiye kwigarambya biyicisha inzara bemeza ko bazarya aruko babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugezaho icyo bita “Akarengane” kabo.

Byavuzwe ko hari bamwe muri bo bafungiwe kugirana umubano wihariye n’abagororwa n’ibindi bakoze binyuranye n’amategeko abagenga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *