Connect with us

Sports

Rayon Sports isebeye inyamirambo imbere ya Etincelles FC

Published

on

Wari  mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, umunsi wa 26 wo Rayon Sports yari yakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe ya Etincelles FC yateguye cyane uyu mukino n’umutoza wayo Bizumuremyi Radjab yemeza ko bagomba kuwutsinda kugira ngo bizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Iminota 45 ibanza y’umukino,yarangiye Rayon Sports inganya na Etincelles FC ubusa ku busa.

Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu yazanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri byatumye ku munota wa 47,Bendeka atera umutwe, umupira ukubita umutambiko ujya hanze.

Ku munota wa 52,Gedeon Bendeka yafunguye amazamu ku ruhande rwa Etincelles FC, nyuma yo gucenga Mugisha Francois, ahita aroba Umunyezamu Khadime Ndiaye.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 54,Gedeon Bendeka yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wasubijwe inyuma na Bugingo Hakim ari mu ruhande, asiga Ngendahimana Eric, yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba Umunyezamu Ndiaye.

Ku munota wa 58,Jordan Nzau yatsinze igitego cya gatatu cya Etincelles FC n’umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 84 ubwo Kapiteni wayo Muhire Kevin, yinjiranaga umupira mu ruhande ibumoso, awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Charles Bbaale awuboneza mu izamu.

Umukino warangiye Eincelles FC itsinze ibitego 3-1.