Nyarugenge: RIB yataye muri yombi abakubitiye umuturage ku biro by’Akagari

NEWS

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira gaherereye mu Murenge wa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi uru rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, ku wa 25 Nzeri 2025.

RIB yagaragaje ko aba bagabo bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu ku biro by’Akagari bafashwe binyuze mu bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye.

Yagize iti “Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira, mu Murenge wa Nyakabanda.”

Yakomeje yibutsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko.

RIB yagize iti “RIB iributsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.”

Yakomeje isobanura ko bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushyinjacyaha.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *