MONUSCO isanga inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura ibibazo byo muri RDC

NEWS

Umuyobozi wungirije w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yemeza ko inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura intambara imaze imyaka muri RDC.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Viviane yavuze ko intambara atari umuti w’ikibazo, agaragaza ko hari izindi nzira zakoreshwa.

Ati “Intambara si igisubizo mu gihugu na kimwe ku Isi. Hari ubundi buryo burimo inzira z’ubuhuza. Ibyo birasaba igihe kuko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kiragoye cyane, kuko hari amateka menshi akomoka ku ya nyuma y’ubukoloni.”

“Abantu benshi barababaye, abagore barababaye, abana barababaye, kandi ni abere.”

Vivian asanga amahoro yo mu Burasirazuba bwa Congo yaboneka binyuze mu nzira ya politiki, kandi ari na yo Loni na MONUSCO bishyigikiye nubwo atari byo biyoboye ibiganiro.

Ati “Ntabwo ari twe tuyoboye iyo nzira, ahubwo ni Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turayishyigikiye kandi twiteguye gufasha leta gushaka igisubizo kuri iki kibazo kimaze imyaka.”

Nyuma yo kuva i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, uyu muyobozi azerekeza i Bunia (muri Ituri) mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iyo ntara imaze imyaka myinshi ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *