Kera kabaye umuhanzi Davis D agiye kugarara mu bitaramo bya Iwacu muzika Festival.

Music NEWS

Nyuma y’imyaka irindwi atagaragara ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi Davis D yatangajwe mu bazataramira abakunzi b’umuziki muri iri serukiramuco rigeze ku nshuro ya karindwi.

Nyuma y’imyaka irindwi atagaragara ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi Davis D yatangajwe mu bazataramira abakunzi b’umuziki muri iri serukiramuco rigeze ku nshuro ya karindwi.

Ibi bitaramo bitegurwa na Sosiyete ya MTN Rwanda ku bufatanye na EAP Rwanda, bikomeje gushyira hamwe bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu no hanze yacyo. Davis D aje yiyongera ku bandi bahanzi bamaze gutangazwa barimo Marina, Keny Sol, Kevin Kade na Bushali.

Davis D wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’, ‘Dede’ na ‘Mariya Kaliza’, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Dance’, agaragaza ko agikomeje guhatana ku isoko ry’injyana ya Afrobeats. Kugaragara kwe muri MTN Iwacu Muzika Festival bizaba ari ubwa mbere abikoze kuva iri serukiramuco ryatangira mu 2019.

Uyu muhanzi wavukiye mu Karere ka Huye ku wa 23 Werurwe 1993, yatangiye umuziki mu 2014, aza kwamamara cyane mu 2015 abikesha indirimbo ‘Biryogo’ yamugejeje ku rwego rwo kumenyekana mu Rwanda hose.

Kuva icyo gihe, yakomeje gushyira hanze ibihangano bitandukanye byatumye aguma mu bahanzi bahanzwe amaso.

Davis D azwiho udushya mu buryo butandukanye haba mu myambarire, amashusho y’indirimbo ndetse n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, ibintu byagiye bituma agarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Akunze no gushora amafaranga menshi mu mashusho y’indirimbo ze, aho yagiye agaragaza ko ari kimwe mu bimufasha guha agaciro ibyo akora.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Davis D yakoranye igihe kirekire na Muyoboke Alex wari umujyanama we, ariko kuri ubu asigaye akorana bya hafi n’umubyeyi we, umufasha mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye y’umuziki, harimo n’ikorwa ry’indirimbo zimwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Kugaragara kwe muri MTN Iwacu Muzika Festival bije mu gihe aherutse kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda biteze igitaramo kirimo imbaraga, cyane ko Davis D asanzwe azwiho gutanga ibyishimo ku rubyiniro no gushyira imbaraga mu buryo yegera abafana be.

Davis D numwe mu bahanzi bagaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *