Connect with us

NEWS

Noteri w’ubutaka yatewe ibyuma arapfa

Published

on

Noteri witwa Elyse Ndamyimana w’ubutaka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bagizi ba nabi.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uravuga ko wamenye amakuru avuga ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamwihutanye kwa muganga agwa mu Bitaro bya Kacyiru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abambuye ubuzima nyakwigendera babiryozwe n’amategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *