Mojtaba yatinye abamugirira nabi ntiyitabira ishyingurwa rya se

NEWS Politics

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei ntabwo izitabira umuhango wa gushyingura se waguye mu bitero bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Gashyantare 2026, kubera impamvu z’umutekano we.

Kuva ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga, kugeza tariki 09 Nyakanga 2026 Abanya-Iran n’inshuti zabo bari mu kiriyo cyo gusezera bwa nyuma kuri, Ayattolah Ali Khamenei, wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran kuva 1989 kugeza muri Gashyantare 2026 ubwo yicwaga ari kumwe n’abagize umuryango we, benshi muri bo na bo bakagasiga ubuzima.

Ku munsi wa kabari w’umuhango wo guzera bwa nyuma kuri Khamenei, witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Iran, batigeze bajya ahagaragara kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2026, ariko hibazwa impamvu Umuyobozi mushya w’Ikirenga we atabonetse mu muhango wo gusezera kuri se.

Ubuyozi bwa Iran bwashyize umucyo ku bibaza niba Mojtaba azaboneka mu minsi itandatu yo gusezera ku wahoze ari Umuyozi w’Ikirenga, bivuga ko atazaboneka kubera impamvu z’umutekano.

Nyuma y’ibitero byahitanye se, amakuru yagiye ajya hanze avuga Mojtaba ashobora kuba yarakomekejwe na byo bikomeye, hakaba hari abakeko ashobora kuba atarakira nabyo bigatuma atitabira uyu muhango.

Nyuma y’ibitero byishe se, Mojtaba ntaragaragara mu ruhame gusa yakomeje kugeza ubutumwa ku baturage b’igihugu cye abinyujije mu butumwa bwagiye busomwa n’ibitangazamakuru bya Leta.

Biteganijwe ko umuhango wo guherekeza, Ayattolah Khamenei, uzitabirwa n’abarenga miliyoni 10 barimo abaturage ba Iran n’abandi baturutse mu bihugu by’inshuti hirya no hino ku Isi.

Umuhango wo gusezera, Ayattolah Khamenei, watangiriye mu murwa mukuru Tehran, uzanyura mu bice bitandukanye by’igihugu byinganjemo ibibumbatiye amateka y’idini ya Islam, atabarizwe, i Mashhad mu gace kari mu Majyaruguru y’Igihugu ku wa 09 Nyakanga 2026.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *