Connect with us

NEWS

Ibinyamakuru byo muri Amerika byajyanye mu nkiko OpenAI na Microsoft

Published

on

Ikigo cy’ikoranabuhanga bya OpenAI gifite mu nshingano ChatGPT n’icya Microsoft byajyanywe mu nkiko n’ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishinjwa gukoresha nta burenganzira inkuru zabyo mu gutoza ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ryifashishwa mu gutanga amakuru [ChatGPT na Gemini].

Mu kirego cyaregewe urukiko rw’igihugu ruri muri Manhattan i New York mu ntangiriro z’iki cyumweru, ibinyamakuru umunani birimo The New York Daily News, Chicago Tribune, na Denver Post byagaragaje ko nta burenganzira cyangwa ubwishyu bwakozwe ngo ibi bigo bibiri by’ikoranabuhanga byemererwe gukoresha inkuru zabisohotsemo.

Bimwe mu bindi binyamakuru byatanze ikirego birimo ibya MediaNews Group aribyo Mercury News, Orange County Register, St. Paul Pioneer-Press, Tribune Publishing’s Orlando Sentinel na South Florida Sun Sentinel, byose bikaba ari iby’ikigo cyitwa Alden Global Capital.

Umwanditsi Mukuru wa MediaNews Group, Frank Pine, yagize ati “Twashoye amamiliyoni y’amadorali dukusanya amakuru tukanayatambutsa mu bitangazamakuru byacu, ntabwo twakemerera OpenAI na Microsoft kwagura ikoranabuhanga ryabo binyuze mu kwiba akazi kacu.”

Iki kirego kiregwamo OpenAI na Microsoft mu rukiko rw’igihugu muri Manhattan kije kiyongera ku kindi cya New York Times, n’ibindi binyamakuru.

OpenAI na Microsoft kandi byarezwe no mu rukiko rw’igihugu muri San Francisco ku ngingo nk’iyo.

Ibi bigo bivuga ko bifata amakuru menshi aba yashyizwe kuri murandasi kugira ngo biyakoreshe mu gutoza ikoranabuhanga ryabyo rya AI, kandi bikobikora byubahiriza itegeko rya ‘Fair use’ rigenga imikoreshereze y’ibintu bitari ibyawe.

Muri Amerika iri tegeko ryemera imikoreshereze y’ibintu bitari ibyawe bitagombeye uruhushya rwa nyirabyo ariko ku mpamvu zihariye zirimo kuganira ku ngingo zishobora kuba zikubiye muri byo, impamvu z’uburezi, cyangwa izo gutangaza amakuru. OpenAI na Microsoft niho bihera bihakana ibyo bishinjwa byose.

Nubwo bimeze bityo, ibigo bivuga ko hari ubwo byishyura ba nyiri makuru aba agiye gukoreshwa kabone n’ubwo itegeko riba ribarengera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *