Huye: batatu bishwe n’inzonga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

NEWS

Abantu batatu bo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Maraba barimo abagabo babiri n’umugore umwe bapfuye inkurikirane, bikekwa ko bishwe n’inzoga itujuje ubuziranenge banyoye.

Ibi byatangiye kuba ku wa 11 Werurwe 2026, ubwo abantu bajyaga kunywa inzoga mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Shyunga, Akagari ka Shanga, maze abaturage batanu batangira kumererwa nabi, hihutirwa kubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Maraba, bahita babakomezanya ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ari naho batatu bahise baburira ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuzeko Polisi yamenye aya makuru ihita itabarana n’inzego z’ibanze ndetse n’ubugenzacyaha.

Ati ‘‘Kugeza ubu, abagabo batatu n’umugore umwe bapfuye, naho abandi bantu babiri barimo umwana w’imyaka itandatu baracyarembeye kwa muganga.’’

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umugabo umwe w’imyaka 33 ukekwaho kuba ari we wari wenze iyi nzoga yahise atabwa muri yombi, aho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi ngo akorweho iperereza.

Yakomeje aburira abaturage by’umwihariko abenga inzoga zitujuje ubuzirange bagamije inyungu gusa.

Ati ‘‘Ntihakagire umuntu wibeshya ngo yahanze umurimo, ari mu bikorwa byangiza ubuzima bw’abaturage, nta guhangira umurimo mu byaha.’’

Ku wa 9 Werurwe 2026, ubwo habaga amatora y’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Meya w’aka Karere, Ange Sebutege, yagaragaje ko hari inganda eshatu zengaga ibikomoka ku bitoki zafunzwe kubera gukora ibinyobwa bitemewe, ariko yongeraho ko ubugenzuzi bugikomeje.

Ati “ibintu byose byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda bikwiye kwamaganwa.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

1 thought on “Huye: batatu bishwe n’inzonga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *