HomePage

FERWAFA yimye Rayon Sports ibyangombwa by’umutoza Haringingo Francis.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Ikipe ya Rayon Sports ko idashobora kubona ibyangombwa byemerera umutoza Haringingo Francis kuyitoza muri aka kanya kuko hari ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yahozemo. Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko Umutoza wayo mushya, Haringingo Francis, yahabwa ibyangombwa […]

Continue Reading

Perezida Kagame yavuze ku gukura Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura Ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado yo mu Majyaruguru ya Mozambique, aho zafashaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hagarika inkunga y’amafaranga ashyirwa muri ibyo bikorwa. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yagaragaje ko […]

Continue Reading

Nyamasheke: Arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 6.

Manirabona Corneille w’imyaka 30 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nyakabingo, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, arashakishwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itandatu y’amavuko yibyariye. Amakuru y’uko Maniragaba yasambanyije umwana we w’imfura, yatanzwe na nyina w’umwana akaba n’umugore we Mukamana Charlotte w’imyaka 28 y’amavuko, bikimara kuba.  Umwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze […]

Continue Reading

RDC: Inyeshyamba za ADF zishe abasaga 40 mbere yo gutwika inzu 44.

Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri ikomeje kumenekamo amaraso no kwangirika kw’imitungo myinshi kubera ibitero bya hato na hato by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zo mu mutwe wa ADF. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Mata 2026, ADF yagabye ikindi gitero ihitana abantu mirongo kandi yangiza ibintu byinshi muri kariya gace k’igihugu, kayobowe […]

Continue Reading

Abakunzi b’inkoko baranezerewe nyuma yuko KFC yongeye Gufungura nyuma y’amezi arenga 2.

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) yongeye gusubukura ibikorwa byayo mu mugi wa kigali nyuma ya amezi arenga abiri. KFC yari isanganywe ishami rimwe ryari riherereye i Remera, gusa ryari rimaze iminsi ridakora kuko inzu ryakoreragamo yasenywe, kubera imirimo yo […]

Continue Reading

Guverinoma yavuze ku biciro birimo ibya gaz byatumbagiye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, yakomoje ku biciro birimo iby’ingufu n’iby’ibicuruzwa by’ibanze byatumbagiye kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%. Urugero […]

Continue Reading

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika yirukanwe.

General Randy George wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma yo gusabwa kwegura ku mirimo ye na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth. Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Amerika avuga ko Gen. George yasabwe guhita asezera ku mirimo ye ako kanya, nubwo yari agifite igihe kigera muri 2027 […]

Continue Reading

Gatsibo: Umusore yabeshye ko umusaza baturanye yapfuye, bamenya ko ari muzima bajyanye isanduku iwe.

Umusore wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera, yitwaje itariki 1 Mata ko ari umunsi abantu benshi bitiriye kubeshya, abeshyera umusaza baturanye ko yapfuye kugeza ubwo babaza isanduku bayigeza mu rugo rw’uwo musaza basanga ari muzima. Byabaye tariki ya 1 Mata 2026 mu Mudugudu w’Akagarama II mu Kagari ka Bushobora mu Murenge Remera […]

Continue Reading

Kiyovu Sports ikibazo cyayo na Haringingo yamaze kukigeza muri FIFA.

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza muri FIFA ndetse na FERWAFA, ikibazo ifitanye na Haringingo Francis uheruka kuyisezera akerekeza muri Rayon Sports. Hashize igihe gito ikipe ya Kiyovu Sports igaragaje ko ifitanye ikibazo na Haringingo Francis nyuma yo gusezera iyi kipe akemera kuyishyura amafaranga y’Amezi abiri, ariko Kiyovu Sports ntiyanyurwa n’uko abasezeye agahita yerekeza muri […]

Continue Reading

Uganda: Umugabo yishe abana bane abasanze kw’ishuri ry’incuke.

Umugabo ufite imyaka 39 yishe abana bane abasanze mu ishuri. Nyuma yo kwica abo bana abateye ibyuma yafashwe na Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala ndetse hatangiye iperereza kugirango hamenyekane icyamuteye gukora ayo mahano. Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda yafashe uwo mugabo witwa Okello Christophe Onyum, nyuma yo kwica abana […]

Continue Reading

Rwamagana: Umwana yishwe n’amashanyarazi bakeka ko yayatezwe na musaza we.

Umuryango utuye mu Murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, uri mu gahinda watewe n’urupfu rw’umwana wabo wishwe n’amashanyarazi. Amakuru avuga ko musaza we yaburiwe irengero bikavugwa ko ashobora kuba yarateze umuriro w’amashanyarazi mushiki we, agambiriye kumukanga kugira ngo adasohora igare mu nzu. Mu Mudugudu wa Karubishya, Akagari ka Nkomangwa, ku masaha ya Saa tanu […]

Continue Reading