Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyerewe mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka ‘Fast Food’, KFC (Kentucky Fried Chicken) yongeye gusubukura ibikorwa byayo mu mugi wa kigali nyuma ya amezi arenga abiri.
KFC yari isanganywe ishami rimwe ryari riherereye i Remera, gusa ryari rimaze iminsi ridakora kuko inzu ryakoreragamo yasenywe, kubera imirimo yo kwagura no kubaka imihanda iri gukorerwa muri iki gice.
Iri shami rya KFC ry’i Remera ryimuriwe Kimironko, ahahoze sitasiyo ya Engen, hateganye na Simba Supermarket.
Uretse iri shami rya Kimironko, biteganyijwe ko KFC izafungura andi abiri mu Mujyi wa Kigali: Rimwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, irindi ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Gufungura aya mashami mashya byatewe n’uko abakiliya ba KFC mu Mujyi wa Kigali biyongera.
Philbert Kambanda uri gukurikirana uyu mushinga yavuze ko aya mashami azaba agendera ku bipimo bya KFC ku rwego rw’Isi, kandi ko kuri iyi nshuro baziyubakira aho gukodesha, kuko hari imiterere yihariye y’inyubako baba bakeneye.
Aya makuru aje mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari abari bafite impungenge ko KFC yabaye igiye gufunga kubera guhagarara kw’imirimo y’Ishami ry’i Remera.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

