Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanyomoje amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio/TV 1 Kabera Fils Fidele yavugaga ko abasifuzi bamaze amezi 5 badahembwa.
Ubwo Kabera yatangazaga aya makuru kuri Radio 1 ndetse no ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko abasifuzi bamaze amezi 5 badahembwa ndetse ko ari bimwe mu biri gutuma haboneka amakosa menshi mu misifurire muri iyi minsi ya nyuma ya Shampiyona.
Kabera yakoje yerekana ko amafaranga y’abasifuzi atangwa na FIFA ndetse agatangwa mbere, bityo ko bitumvikana uburyo badahemberwa igihe.
Mu kunyomoza aya makuru, FERWAFA yanditse ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter igira iti,”Mwiriwe! Ayo makuru si ukuri. Abasifuzi ntabwo bamaze ayo mezi badahabwa uduhimbazamusyi nk’uko mwabivuze. Ni urwego rw’ingenzi mu mupira w’amaguru, bityo dukomeje gukora ibishoboka byose ngo bahabwe ibyo bemerewe.”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

