Ubwo yaburanaga ubujurire bwe kuri uyu wa Mbere, Djihad [Uzabakiriho Cyprien] yavuze ko afitanye ibibazo na Eric Semuhungu na Xinda byatumye bamwihimuraho bamutangira ubuhamya butari bwo asaba ko yagirwa umwere agataha.
Djihad yatangiye avuga ko atigeze apostinga kuri status ye kandi ko umutangabuhamya ari we Eric Semuhungu yabibonye kwa Xinda nyamara nyuma y’aho aza kuvuga ko yabibonye kwa Odette.
Ku mashusho yashyizwe muri group yari abereye “Admin”, yavuze ko atazira icyaha cy’undi kubera ko ayo mashusho yashyizwemo n’undi muntu bityo ari we wagakwiye gukurikiranwa.
Yagaragaje kandi ko arengana kubera ko raporo ya Rwanda Forensic Institute igaragaza ko atigeze asangiza abandi bantu amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina.
Djihad avuga ko amakimbirane afitanye na Eric Semuhungu yatangiye ubwo Semuhungu yaburaniraga muri America asaba ko bamujyana muri South Africa nuko Djihad akora ikiganiro abaza impamvu ashaka kujya muri South Africa nk’aho ataje mu Rwanda.
Kuri Xinda, Djihad avuga ko yahoze ari inshuti ya Xinda ariko umubano wabo wajemo agatotsi nyuma y’uko Xinda ajyanwe kuvurwa ingaruka z’ibiyobyabwenge hanyuma akora ikiganiro yamagana ibyo bikorwa bigayitse ku muntu w’umubyeyi. Aho niho amakimbirane yabo yavuye.
Yashimangiye ko iyo aza kuba yarakoze icyo cyaha yari kugaba iy’ubuhuza kuko yabisobanuriwe kenshi nk’umunyamakuru kandi yamenye agaciro kabyo.
Maitre Fatikaramu wunganira Djihad yavuze ko babonye ibihanga mu myanzuro y’urukiko kuko urukiko rwavuze ko rwabonye video nyamara mu bimenyetso harimo ‘screenshot’. Aho basanga bararenganyijwe.
Avuga ko mu bantu barezwe Djihad atari arimo kandi mu batangabuhamya bavuga ko babonye ayo mashusho bari barabwiye Florien Uworizagwira [Yampano] iby’ayo mashusho.
Maitre Bayisabe Irene yavuze ko mbere Djihad yabanje guhamagazwa nk’umutangabuhamya ariko nyuma biza gutungurana ahamagarwa ngo ajye kwitaba nk’ucyekwaho icyaha.
Umushinjacyaha yavuze ko raporo iri mu mpapuro kandi ko video itajya ku mpapuro bityo akaba ariyo mpamvu urukiko rw’ibanze rwavuze ko rwayibonye.
Maitre Bayisabe Irene yavuze ko urukiko rwabonye iyo video kandi itavuye muri telephone ya Djihad bityo asaba ko urukiko rwasobanura aho rwakuye iyo video n’uwayitanze kugira ngo bayirebe.
Francois Xavier yongeye kuburana avuga ko igihe amashusho yajyaga hanze atari we wari ufite telephone ye bityo asaba ko yarenganurwa.
Ibyo ni na byo yari yavuze mu rukiko rw’ibanze ariko biteshwa agaciro kuko atagaragaje ibimenyetso by’uko atari we wari uyifite kandi byarakoreshejwe WhatsApp ye.
Nestor nawe yongeye kugaragaza ko atakwirakwije amashusho hanyuma asaba urukiko kumukuriraho igihano kuko yayabonye nk’uko n’abandi babonye ayo mashusho.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

