Ingabo za Afurika y’Epfo ntizirashira muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) gikomeje ibikorwa byo gucyura ibikoresho n’abandi basirikare bari baroherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru cyo Mail & Guardian cyo muri Afurika y’Epfo. Byamenyekanye ko kuva ku wa 14 Nzeri 2025, indege ya Boeing 737 na Il-76 za SANDF zakoreshejwe mu gutwara ibikoresho ndetse […]

Continue Reading

Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Formula 1 muri Azerbaijan

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Azerbaijan yasuye umuhanda uberamo amasiganwa y’imodoka nto za Formula 1. Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Baku kuva ku wa 19 Nzeri. Ni uruzinduko rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan. Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko […]

Continue Reading

Nyamagabe : Abagore 3 bafungiye gusenya inzu y’umwisengeneza wabo

Mukantaganda Verina w’imyaka 57, Ndateba Vestine wa 46 na Mukashyaka  Brigitte wa 64, batawe muro yombi bakurikiranyweho gusenya inzu y’imwisengeneza wabo witwa Musabyimana Chantal w’imyaka 22. Abo bagore uko ari batatu bafungiye kuri  Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bikaba bivugwa ko basenyeye uwo mwana wa musaza wabo bavuga ko batamushaka mu nzu […]

Continue Reading

Leta ya RDC yongeye kwita AFC/M23 ibyihebe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwita abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 ibyihebe, imvugo itaherukaga gukoreshwa kubera impande zombi zari mu bihe by’ibiganiro. Byagarutsweho mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, aho yashinjaga AFC/M23 kuyigabaho ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. FARDC yagaragazaga ko ku […]

Continue Reading

Kigali: Insengero zimwe zashyize amateraniro ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Amwe mu madini n’amatorero akorera i Kigali yashyizeho uburyo bwo gukurikirana amateraniro mu buryo bw’iya kure, mu gufasha abayoboke bayo guterana muri iki gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare kuko hari imihanda izaba ifunze. Ibyo bigamije gufasha bamwe mu bayoboke b’ayo madini bashoboraga kugorwa no kugera aho insengero ziri. Ayo madini n’amatorero yahisemo gukoresha uburyo bwombi […]

Continue Reading

U Rwanda na Brésil byinjiye mu bufatanye bwo guteza imbere uburezi

Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatatanye na Brésil mu bijyanye no guteza imbere uburezi. Amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yari yitabiriye inama igaruka ku kugaburira abanyeshuri ku mashuri yabereye mu Mujyi wa Fortaleza uherereye mu Burasirazuba bwa Brésil. Amasezerano agamije guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi bufasha mu gukemura […]

Continue Reading

Leta ya RDC yashenguwe no kubona abasirikare bayo biyunga kuri M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko bwashenguwe no kubona abasirikare b’iki gihugu bemera kwiyunga ku mutwe witwaje intwaro wa M23 uburwanya. Tariki ya 14 Nzeri 2025, M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7400 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Harimo abahoze mu gisirikare […]

Continue Reading

Karongi: Yiraye mu nsina za se arazitemagura

Kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu Karere ka Karongi hafungiye Mushimiyimana Félicien w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko ngo atamuhaye umunani. Umuturanyi w’uwo muryango yavuze  ko uwo musore bakeka ko yari yafashe ibiyobyabwenge yiraye mu rutoki […]

Continue Reading

Kivu y’Amajyepfo: Wazalendo bashaka kwirukana undi ofisiye wa FARDC

Imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya Mwenga na Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ishaka kwirukana umuyobozi wa Rejima ya 3306 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colonel Tshihutu Vela. Mu ibaruwa iyi mitwe yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, yashinje Col Tshihutu gushyigikira indi mitwe bashinja ubugizi bwa nabi, akayifasha kubona ibikoresho birimo intwaro. […]

Continue Reading

Abofisiye bakuru 14 batorotse Igisirikare cy’u Burundi mu myaka ibiri

Umwuka mubi ukomeje gututumba mu Gisirikare cy’u Burundi. Nubwo abayobozi baterura ngo babivuge, bigaragara ko kuva mu 2023 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yoherezaga abasirikare kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ku muto kugera ku mukuru batashywe n’ubwoba. Nyuma yo gutsindwa bikomeye mu rugamba rwabereye muri Teritwari ya Masisi […]

Continue Reading

Perezida Kagame ari muri Azerbaijan

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 19 Nzeri 2025 bugaragaza ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azunamira intwari ya Azerbaijan […]

Continue Reading