Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyafasha Commonwealth guhangana n’ibibazo byugarije isi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kugira ngo ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza (Commonwealth) bishobore guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Isi, bisabwa gukorera hamwe no gukomera ku ndangagaciro zawo. Yabigarutseho mu nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye i New York ku wa 22 Nzeri 2025. Bahuye mu gihe […]

Continue Reading

U Rwanda na Hongrie byinjiye mu bufatanye mu bya Siporo

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya siporo yashyiriweho umukoni i New York, ku wa 22 Nzeri 2025. Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano. Ni intambwe itewe nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe yaherukaga mu ruzinduko muri […]

Continue Reading

Tshisekedi yashimangiye ko Trump azaba akwiye Prix Nobel narangiza intambara mu gihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yavuze ko Donald Trump, narangiza ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bw’igihugu cye, azaba mu ba mbere bazashyigikira ko ahabwa igihembo cy’abaharaniye amahoro kizwi nka ‘Prix Nobel’. Ni ingingo Tshisekedi yagarutseho ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, i New York, aho […]

Continue Reading

Canada: Umunyarwanda wahamijwe kwica umugore we ashobora koherezwa mu Rwanda

Ramadhan Nizigiyimana w’imyaka 33 ashobora koherezwa mu Rwanda n’ubutabera bwa Canada, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we. Muri Mata 2025 nibwo Ramadhan Nizigiyimana yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we amuteye icyuma mu nda, mu gace ka Windsor muri Ontario. Ni ubwicanyi bwakozwe mu 2021. Mu gihe Ramadhan Nizigiyimana yicaga umugore we, yari yarenze […]

Continue Reading

Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yeguye

Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Umwuka mubi wari ukomeje gututumba mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko abadepite barenga 200 bashyize umukono ku nyandiko isaba kweguza bamwe mu bayobozi bayo uretse Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri. Ku […]

Continue Reading

Ibigo byo muri Pakistan byiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Dr. Akbar Niazi Teaching Hospital (ANTH) biherereye mu Murwa Mukuru Islamabad, hagamijwe kureba uko ibi bitaro bizobereye mu gutanga ubuvuzi buteye imbere cyafatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye. ANTH ni ibitaro bigezweho bifite ibitanda 500. Ni kimwe mu bigo bigize GAK HealthCare International, […]

Continue Reading

Musanze: Abayobozi b’imidugudu babangamiwe no gutira telefone zigezweho kugira ngo batange serivisi

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu mu Karere ka Musanze baravuga ko bagorwa no gutira telefone zigezweho (smartphone) kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo za buri munsi. Bavuga ko kutagira izi telefone bidindiza imikorere yabo ndetse bigatuma serivisi baha abaturage zidindira. Nzabirinda, Umukuru w’Umudugudu wa Runyango, Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, avuga ko kuba nta […]

Continue Reading

Dushaka ko umusaruro wikuba kabiri-Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ku bahinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahaye abahinzi umukoro wo guhinga neza ku buryo umusaruro beza ugera kuri toni kuri hegitari kugira ngo umuhigo u Rwanda rufite wo gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi ugerweho. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 22 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw’Igihugu ku igihembwe cy’ihinga cya 2026 A. Igihembwe cy’ihinga cya […]

Continue Reading

Musanze: Yasanzwe yapfiriye munsi y’ikiraro gikunze guteza impanuka

Ngendahimana John w’imyaka 65 yasanzwe yapfiriye munsi y’ikiraro cyo mu Mudugudu wa Mukinga, Akagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yagize  impanuka akagwa mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025. Abaturage bavuga ko icyo kiraro gihuza Umudugudu wa Mukinga n’uwa Gitega mu Kagari ka Gasongero muri uwo […]

Continue Reading

AFC/M23 yafashe Umujyi wa Nzibira nyuma y’imirwano ikomeye

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Nzibira uherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyapfo, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije na FARDC n’imitwe bafatanyije. Imirwano ku mpande zombi yarushijeho gukomera ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ariko birangira M23 itsinsuye ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo. Imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza […]

Continue Reading

Nyamagabe: Abagore batatu batawe muri yombi bazira gusenyera umwisengeneza wabo

Abagore batatu bavukana bo mu Karere ka Nyamagabe, batawe muri yombi bazira gusenya inzu y’umukobwa babereye nyirasenge bagamije kumumenesha. Aba bagore batatu bafashwe ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n’ubuyobozi by’Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano, ho mu Karere ka Nyamagabe. barimo uw’imyaka 57 usanzwe […]

Continue Reading