Rubavu: Police ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yafashe abantu 2 bafatanywe inoti 9 za 2000Rwf zikiri ku mpapuro

NEWS

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu babiri bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, bafatanyije na simukadi 12 zikoreshwa mu gutuburira abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abafashwe bakurikiranwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, mu Murenge wa Cyanzarwe.

SP Twajamahoro yavuze ko abantu bafashwe bafatanwa inoti icyenda z’amafaranga y’amiganano ya 2,000 Frw, zingana na 18,000 Frw, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa n’imikadi ya MTN 12 bashoboraga gukoresha mu bikorwa byo gutuburira abaturage. Yongeyeho ko bafite undi muntu bakorana utaraboneka.

Yagize ati:”Turasaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi no gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko. Abakora cyangwa bakira amafaranga kuri telefoni bagomba kwitonda, kuko bishoboka ko hari amafaranga yaba ari amiganano mu byo bakira.”

SP Twajamahoro yanavuze ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse rikaba ryanateza igihombo ku muntu ku giti cye. Yibukije kandi ko ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha, akwirakwiza cyangwa agakoresha amafaranga y’amiganano ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza ku 7.

Abafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe hakiriwe mugenzi wabo bakorana.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *